Abasore babiri, Niyitegeka Alfred w’imyaka 25 na Gashugi David w’imyaka 21, Polisi y’Igihugu ikorera ku giti cy’Inyoni mu Mujyi wa Kigali yabafatanye urumogi bashakaga kwinjiza muri uyu mujyi, aho umwe yarukuraga muri Congo Kinshasa, undi arukuye mu Ruhengeri.
Aba bantu bafashwe n’abapolisi bakorera ku Giti cy’Inyoni muri gahunda bakora ya buri gihe yo gusaka abantu igihe cyose hari ikintu baketse, nibwo bafashe umwe wari wambaye udupfunyika 1000 tw’urumogi, undi nawe afatanwa ibiro 10 by’urumogi yari atwaye mu ivarisi.
“Ni umunyarwanda twahuriye i Goma ararumpa ngo ndumujyanire i Kigali. Urwo mfite ni udupfunyika 1000, naho uwo narindushyiriye yitwa Bayingana nari kumusanga ku Gisozi i Kagugu”. Uyu musore Gashugi David uvuka mu Karere ka Rubavu akomeza avuga ko uwamusabye kurumuzanira i Kigali yari kumuhemba amafaranga ibihumbi 20.
Niyitegeka Alfred nawe akomeza agira ati: “Njyewe umudamu w’inshuti yanjye bisanzwe wo mu Ruhengeri yampaye igikapu ambwira ko kirimo ibitenge ngo nkimuzanire I Kigali ntaziko kirimo urumogi. Uwo mudamu twari guhurira i Kigali namara kumusubiza igikapu cye, nkahita nitahira njya mu Gatsata aho mba.”
Umuvugizi wa Polisi Supt. Theos Badege yagize ati: “ Birumvikana ko rwari urumogi rwinshi cyane rwari rwinjiye mu Mujyi wa Kigali ruje kwangiza abaturage benshi kuko nta rumogi rugihigwa mu Rwanda no muri Kigali”.
Akomeza avuga ko bagaragaje uburemere bw’ibiyobyabwenge n’ibindi bisindisha basaba abantu bose by’umwihariko abatwara ibinyabiziga bitwara abagenzi ndetse n’abagenzi kujya babatungira agatoki aho biri dore ari nako n’aba bantu bafashwe.
Aba basore b’Abanyarwanda bombi, ngo ntibafatiwe rimwe kandi nta n’umwe uziranye n’undi dore ko ngo ari n’ubwa mbere bombi barufatanywe nk’uko babidutangarije.
Foto: Kwizera E.



















TANGA IGITEKEREZO