Ibihugu 11 bigize Umuryango uhuje ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga Bigari byahuriye i Goma gutangiza ibikorwa by’ingabo zishinzwe kugenzura umupaka mu Burasirazuba bwa Congo no kugarura amahoro mu karere kuwa Gatanu ku itariki ya 14 Nzeri 2012.
Iri Huriro ry’ubugenzuzi ryari ryemejwe n’Inama y’abakuru b’ibihgu byo mu karere iheruka kubera i Kampala.
Ubwo hatangizwaga ku mugararagaro ihuriro ry’ingabo zishinzwe ubugenzuzi zigizwe n’abasirikare bakuru 3 bo mu ngabo z’u Rwanda, 3 bo mu ngabo za Repubulika Iharanirara Demokarasi ya Congo, na 2 baturuka muri buri gihugu mu 9 byo mu karere k’Ibiyaga Bigari birimo u Burundi, Tanzaniya, Uganda, Sudani, Kenya, Republique Centre Africaine, Angola, Zambia na Congo Brazaville. Abasilikare bakuru batangije iryo huriro byatangajwe ko ari igisubizo mu kwishakira igisubizo ku mutekano muke urangwa mu karere.
Minisitiri w’Ingabo wa Uganda, Gen. Geoffry Mwessi uhagarariye ingabo zishinzwe ubugenzuzi ku mipaka no kugarura amahoro yavuze ko Afurika ubwayo yifitemo ubushobozi bwo gukemura ibibazo.
Yasobanuye ko mu muco w’Abanyafurika habaho ibiganiro mu gihe habaye ibibazo, byakwanga hakifashishwa ubundi buryo ari na bwo bwitabajwe mu gukemura ikibazo cy’Uburasirazuba bwa Congo hashingwa ihuriro ry’ingabo zishinzwe ubugenzuzi uzafasha mu gukemura ibibazo by’abateza umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo.
Yavuze ko bazaganira n’ingabo za M23 bababaze ibibazo bafite maze babishyikirize Perezida Kabila kugira ngo barebe umuti wo kubikemura.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Nzabamwita Joseph yavuze ko iki gikorwa cyavuye mu byemezo by’igihugu cy’u Rwanda na Congo, nyuma bafatanya n’ibindi bihugu. Avuga ko izi ngabo zizagenzura umupaka hagati y’u Rwanda na Congo mu gukumira imitwe yitwaje intwaro. Ati "Ni ibyemezo by’Abakuru b’ibihugu bigamije kugira ngo ibihugu byo mu karere bishake umuti w’umutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa Congo cyane cyane mu Majyaruguru ya Kivu.
Brig. Gen. Nzabamwita yakomeje atagaza ko kuba itangizwa ry’igikorwa ryitabiriwe n’abantu benshi, bisobanuye ko ibihugu by’Afurika bigamije kwishakamo ibisubizo, bityo ko n’abajyaga baca ibikuba bagatangaza ibihuha badatuma abantu basinzira, ko kuri ubu ari umwanya w’ibisubizo n’inzira yo gukemura ibibazo by’umutekano mu karere.
Yibukije ko igisirikare cy’u Rwanda na Congo Kinshasa ari byo byari bigize uyu mutwe w’ubugenzuzi waje kwagurwa bikongerwamo ibihugu 9.
Umuti w’ibisubizo wahereye ku byo u Rwanda rwari rwaratanze ariko kuri ubu bikaba byaguwe. Yavuze ko ari umusanzu uva mu Rwanda no mu gihugu cya Congo wubakiweho bashaka abatera inkunga.
Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yavuze ko izo ngabo zizafasha mu kugarura amahoro abari barahunze bagasubira mu byabo bityo umutekano ukagaruka n’ibikorwa by’iterambere bigakomeza mu karere.
Umuhango witabiriwe n’Abasilikare bakuru n’Abaminisitiri b’ingabo mu bihugu bigize uyu mu ryango. Abari bahagarariye u Rwanda barimo Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe hamwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo Lt Gen. Charles Kayonga.
Uyu mutwe w’ingabo zishinzwe ubugenzuzi hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa, uhagarariwe na Minisitiri w’Ingabo wo mu gihugu cya Uganda Gen. Geoffry Mwessi na Visi-Perezida Col. Muhungu Léon wo mu gihugu cya Congo Kinshasa, ugizwe n’ingabo 24 zo mu bihugu 11 bigize umuryango uhuza ibihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari.
Abahagariye u Rwanda muri izo ngabo zishinzwe igenzura ni Col. Fred Ruziraguharara, Maj. Emmanuel Rukundo na Maj. Sam Ruhunga.



















TANGA IGITEKEREZO