Abagenzuzi bwite ba Guverinoma (Auditeurs interne) mu nzego za Leta bashobora gutanga umugabane munini w’ibisubizo ku bibazo bisa n’ibyaburiwe ibisubizo ku buriganya mu micungire y’umutungo wa Leta.Gucurisha no gutekinika, amagambo-kimenyabose mu bitabaza uburyo busobanura irengero ry’imari ya Leta yakoreshejwe icyo itagombye gukora.
Mu makosa arenga 30 akunze kugaruka muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mbere y’uko Inteko Ishinga Amategeko itora ingengo y’imari y’umwaka ukurikira urangira, amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko n’imwe n’ayakoreshejwe nta nyandiko zihagije ziyasobanura, aya makosa, aza mu y’imbere, kandi agaruka buri mwaka, hashize imyaka irenga icumi. Muri raporo y’umwaka wa 2010-2011, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko, ku wa 22 Kamena 2012, miliyari zirenga icumi (frw 10. 668.450.282) nizo zagendeye muri ayo makosa abiri nk’uko byagaragajwe n’ubugenzuzi.
Amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko n’imwe isobanura imikoreshereje yayo, ayashoboye kubonwa n’Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta akabakaba miliyari esheshatu: frw 5.943.287.561 mu gihe 4.725.162.721 yakoreshejwe nta nyandiko zihagije ziyasobanura. Ababibamo umunsi ku munsi, hari ibyo barusha abandi, gusa hari abatifuza ko bavugwa amazina.
Umwe mu bamaze imyaka irenga icumi kuri uyu murimo, kandi igihe kinini mu nzego z’ibanze,bimwe yemeza ni ibyagaragajwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta: kwigana imikono y’abafite ububasha bwo gushyira umukono ku nyandiko nk’izikoreshwa mu mabanki n’izindi zemerwa n’inzego kubera iyo mikono ( droits de signature).
Ubu buryo bwagiye bukoreshwa mu gutwara imari ya Leta cyane cyane mu mabanki.Ikindi cyagiye cyibazwa n’ abantu batandukanye, bafite ubumenyi butari bumwe, baba abasobanukiwe n’abatagira icyo bazi ku micungire y’imari, ni uburyo inyandiko zisobanura imikoreshereze y’amafaranga ziboneka nyuma y’amezi n’imyaka mu gihe amategeko n’amabwiriza y’imicungire y’imari abigaragaza neza.
Uburyo bwo gushaka bene izo nyadiko ku mafaranga yibwe cyangwa yakoreshejwe ibyo atagombaga gukora, byahawe amazina n’ababikora, amwe yagiye avugwa muri za raporo zihimba, andi akoreshwa n’abanyeshuri mu gihe bashakisha amanota mu buryo ubwo ari bwo bwose. “Izi nyandiko, kuboneka mu gihe bahamagawe n’Umushinjacyaha Mukuru, abayatwaye baba bakoze icyo bita gucurisha cyangwa bashakisha izo mu bisanduku!”
Bitewe n’inyandiko ibura, incurano zikorwa ari ho zishingiye. Niba ari isoko ryatanzwe, mu buryo bufifitse, nta nyandiko zihagije cyangwa ntazo na mba, ngo icyo gihe incurano zishakirwa muri ba rwiyemezamirimo, bahimba ko bakoze imirimo runaka, cyangwa batanze ibintu nyamara batazi n’igihe byabereye. Ngo gucurisha no gutekinika birajyana.
Kubera kubika nabi no kutita ku nyandiko, hari igihe usanga umukozi abazwa n’abo bagenzuzi, kubera kumva ko atubaha imirimo yabo cyangwa kumva ko amakosa yabagaragaraho nta ngaruka bazahura nazo, bati “ shakira munsi y’ameza, muri biriya bikarito!” Aho rimwe na rimwe, ngo niho hashobora kubonekera inyadiko zari zarabuze, atari uko zidahari ahubwo ari uko abashinzwe kuzibika babikoze uko biboneye nk’ibidafite agaciro.Ingorane aba bagenzuzi bahura nazo, ni nyinshi.
Ku bakora neza, batamara kabiri aho bakorera, kuko no mu mvugo za bamwe mu bakuriye inzego babigaragaza cyane cyane iyo hari raporo bagaragaje y’ibitagenda neza ko bashatse kubirukana, nta n’isaha byatwara.
Kimwe n’abandi benshi, imitangire y’akazi,irimo ikimenyane, icyenewabo na ruswa, ngo biri mu bikuza, inyerezwa ry’imari ya Leta no guhishirana bitabuzemo gukoreshwa n’abayobozi bamwe byitwa ko batagira aho bahurira n’amafaranga ariko ibyemezo n’amabwiriza batanga ku bakozi bagira aho bahurira n’umutungo wa Leta bikagira imbaraga kurusha amategeko n’amabwiriza.
Amasoko adapiganiwe, amafaranga yasohotse nta mpapuro, abatsindira amasoko hafi ya yose, bahora ari bamwe cyangwa se isesagura biri mu ngaruka z’iyo mitangire y’akazi itanyuze mu mucyo. Uvura indwara azi, agira aho ahera. Icyifuzo cya Depite Kayiranga Rwasa, ku wa 22 Kamena 2012. Abashingamategeko bashobora kugira icyo bahindura.
Inkuru ya Izuba Rirashe
























TANGA IGITEKEREZO