Nyuma yo kwumva inkuru y’ihagarikwa ry’agateganyo ry’inkunga Leta y’Ubwongereza yageneraga Leta y’u Rwanda iyicishije mu ngengo y’imari y’igihugu, Plate Forme ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda irasanga icyo cyemezo kibangamiye ubuzima n’imibereho by’Abanyarwanda bakennye yari ifitiye akamaro.
Umuvugizi wa Plate Forme ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda, Munyamariza Edouard, atangaza ko Plate Forme ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda ibona icyo cyemezo ari igihano gihawe inzirakarengane ku mpamvu za politiki badafitemo uruhare, kandi biragaragara ko kitafatanywe ubushishozi buhagije kubera ko cyashingiye kuri raporo y’impuguke za Loni, abantu banyuranye harimo n’Abanyarwanda batahwemye kwamagana kuko yakozwe mu buryo bubogamye kubera gukoresha impuguke zikemangwaho ubunyangamugayo n’ubutabogama bwabo, ariko kandi ikusanyamakuru ryabo ntiryakurikije imikorere ya gihanga (scientific methods).
Iyi nkunga itangwa ituruka ku misoro y’abaturage b’Abongereza; Leta yabo ikayicisha kuri Leta y’u Rwanda kugira ngo iteze imbere abaturage b’u Rwanda b’abakene. Plate forme ya Sosiyete sivile ikomeza ivuga ko kuyihagarika bigira ingaruka zikomeye ku bagenerwabikorwa barushaho gukena no kubaho nabi. Ubushakashatsi bwagaragaje ko u Rwanda rwagabanyije ubukene ku rugero rwa 12% mu myaka 4 ishize. Ibi bikaba ari urugero rwiza mu gukoresha inkunga y’amahanga itangwa mu kurwanya ubukene mu baturage, bakavuga ko hadasobanutse impamvu iyo nkunga yahagarikwa ku mpamvu za politiki.
Plate Forme ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda isanga iki cyemezo kinyuranyije n’umwanzuro wa 9 w’inama yabereye i Busan muri Koreya y’Epfo mu Ugushyingo 2011 ku ihame ry’imikoreshereze myiza y’inknga igamije iterambere ivuga ko hagomba gushyigikirwa igabanywa ry’ubukene no gushyigikira iterambere rirambye hitawe ku nyungu z’abakene.
Umwanzuro wa 22 w’iyo nama ushimangira ko inkunga itangwa igomba kwita ku burenganzira bw’abanyantege nke kandi babona ko idatangwa ku nyungu za Guverinoma ahubwo ko ari ukugira ngo ibashe gukemura ibibazo by’ubukene, ubusumbane mu bantu no gusigara inyuma kwa bamwe mu iterambere. Icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo inkunga gisubiza inyuma iterambere u Rwanda rwari rumaze kugeraho mu kurwanya ubukene kandi kikaba nta muti kizanira ibibazo biri muri Congo.
Igisubizo cy’ikibazo cya Congo kiri mu maboko y’Abanyekongo
Plate Forme ya Sosiyete sivile itangaza ko igisubizo cy’ikibazo cya Congo kiri mu maboko ya Congo ubwayo ifashijwe n’Abanyafurika batuye mu karere k’ibiyaga bigari. Inama yabereye i Kampala muri Uganda y’ibihugu bituriye ibiyaga bigari ko ari urugero rwiza mu kwikemurira ikibazo ku buryo burambye. Plate Forme ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda ikomeza ivuga ko ishyigikiye imyanzuro yayivuyemo igamije ibiganiro by’amahoro no kuva kwa M23 muri Goma. Ko kandi iyo myanzuro niyubahirizwa, hari icyizere ko Congo n’abayirwanya bafite ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo no guharanira amahoro arambye muri Congo.
Ikomeza ivuga ko kandi gushyigikira iyo nzira ari byo bizazanira umuti urambye akarere k’ibiyaga bigari kamaze gushegeshwa n’intambara z’urudaca mu bihugu bikagize kandi banashishikariza umuryango mpuzamahanga n’abaterankunga gushyigikira iyo nzira ifasha Abanyafurika kwikemurira ibibazo byabo.
Bagira bati “Kubahiriza ireme rya Demokarasi, imiyoborere myiza n’uburenganzira bwa muntu ni yo nzira yonyine izazana amahoro arambye, kandi ni byo Plate Forme ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda isaba ibihugu bigize akarere k’Ibiyaga bigari, kugira ngo abaturage bakagize bagire amahoro arambye.”
Kutubahiriza ayo mahame bihohotera abaturage bagata ibyabo bakangazwa, abategarugori bagafatwa ku ngufu nk’uko byagenze mu minsi kuri Goma mu nkambi ya Mugunga, aho abategarugori benshi bafashwe ku ngufu, impunzi zigasahurwa, izindi nzirakarengane zikagwa mu ntambara zidafitemo uruhare nk’uko byabereye mu Karere ka Rubavu aho abaturage bazize amasasu y’ingabo za Congo n’ay’ingabo za FDLR. Plate Forme ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda yamagana yivuye inyuma ubwicanyi nk’ubwo kandi isaba Leta zibishinzwe gufata ingamba zo gukumira ibikorwa nk’ibyo bishyira ubuzima bw’abaturage mu kangaratete.
Ibihugu byahagaritse inkunga birasabwa kwisubiraho
Plate Forme ya Sosiyete Sivile y’u Rwanda irasaba Leta y’u Bwongereza kimwe n’ibindi bihugu byafashe icyemezo nk’icyo kongera gusuzumana ubushishozi icyemezo iherutse gufata igashyira mu gaciro ireba inyungu z’abagenerwankunga yubahiriza ibyo ibihugu harimo n’u Bwongereza byemereye i Busan, bakarekura inkunga bageneraga u Rwanda, kandi bagashyigikira ibiganiro hagati y’abarebwa n’ikibazo cya Congo bafashijwe n’ibihugu bigize ICGLR kukibonera umuti.
Plate Forme ya Sosiyete Sivile irasaba Leta ya Congo na M23 kureka imirwano bagashyikirana, bakagirana ibiganiro bigamije amahoro babifashijwemo n’abahuza bagizwe n’ibihugu byo mu Nama Mpuzamahanga ku Mahoro n’Umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR).
Plate Forme ya Sosiyete Sivile irahamagarira na none abashyamiranye kwubahiriza uburenganzira bwa muntu bakirinda gukoresha imvugo y’ubushotoranyi no guhembera amakimbirane n’urwango mu baturage bishobora gutera Jenoside nk’iyahekuye u Rwanda.
Leta ya Congo n’Umuryango mpuzamahanga, barasabwa gushakira umuti urambye ikibazo cya FDLR kugira ngo amahoro n’ubwumvikane biramye hagati ya Congo n’u Rwanda, cyane cyane umutekano w’Abanyarwanda n’uwa Abanyekogo urusheho gusugira.



















TANGA IGITEKEREZO