00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhakura hadakoreshejwe umwotsi mu Rwanda biracyari ikibazo

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 27 July 2012 saa 07:59
Yasuwe :

Mu gihe Abavumvu basabwe kudakoresha umwotsi mu gikorwa cyo guhakura kuko wangiza ubuziranenge bw’ubuki, baravuga ko kubona ibikoresho byasimbura uyu mwotsi bibasaba amikoro adasanzwe batabasha kubona.
Mu mwaka ushize wa 2011, Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RBS) cyanze gutanga icyangombwa cy’ubuziranenge ku buki bwahakuwe hakoreshejwe umwotsi waturutse ku bisheshe by’amase kuko utuma ubuki buta ubuziranenge buba busanganywe, harimo guhumura nabi no guta icyanga . (…)

Mu gihe Abavumvu basabwe kudakoresha umwotsi mu gikorwa cyo guhakura kuko wangiza ubuziranenge bw’ubuki, baravuga ko kubona ibikoresho byasimbura uyu mwotsi bibasaba amikoro adasanzwe batabasha kubona.

Mu mwaka ushize wa 2011, Ikigo cy’igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RBS) cyanze gutanga icyangombwa cy’ubuziranenge ku buki bwahakuwe hakoreshejwe umwotsi waturutse ku bisheshe by’amase kuko utuma ubuki buta ubuziranenge buba busanganywe, harimo guhumura nabi no guta icyanga .

Abavumvu bavuga ko basabwe gukoresha uburyo bugezweho bwo guhakura bambaye imyenda yabugenewe n’uturindantoki mu rwego rwo kwirinda gukoresha wa mwotsi wonona bwa buziranenge bw’ubuki ukanica n’inzuki. Ikindi babwiwe ngo ni ukugura ubwoko bw’ifu bashyira mu muzinga maze inzuki zigasohoka bagafata ubuki n’intoki nta nkomyi nyamara bavuga ko amadorari y’Abanyamerika agera kuri 200 babwiwe ko iyo fu igura batayabona.

Bamwe mu Bavumvu bagerageje gukoresha imyambaro basabwe gukoresha batangarije Ikinyamakuru Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru ko iyi myambaro ituma inzuki zibarya mu gihe iyo bakoresha umwotsi uzirukana zitabarya. Si ibi gusa kandi kuko ngo mu kuzifata no kuzikunguta bituma zipfamo nyinshi mu gihe zihita zinigendera imitiba igasigaramo ubusa.

Tumusifu Jean Bosco umukozi w’Umuryango Nyarwanda uharanira amajyambere akomatanyije (ARDI) ari nawo ufite mu nshingano zawo Abavumvu, avuga ko bikigoye Abavumvu bo mu Rwanda mu guhakura badakoresheje umwotsi wirukana inzuki kuko usanga n’Abanyaburayi bamaze imyaka irenga 500 borora inzuki nabo bakiwukoresha.

Ikindi ngo usanga ibikoresho basabwa gukoresha mu guhakura nabyo bihenze kandi nta mikoro Abavumvu bafite ngo niyo mpamvu barimo gushaka uburyo bajya bahakurisha uwo mwotsi ariko ntibakoreshemo ibisheshe by’amase ahubwo bagashaka ibindi bintu bibaha umwotsi udafite ubukana nk’uturuka ku bisheshe .Uyu Muryango ngo ugiye gukora ubushakashatsi ku kuntu haboneka uwo mwotsi hifashishijwe ibimera bitanga umwotsi udafite impumuro mbi utanangiza ubuzirangenge bw’ubuki.

Mu Rwanda hari amakoperative y’Abavumvu agera kuri 60, abo mu Karere ka Muhanga bavuga ko bashaka gushyira imbaraga muri iki gikorwa bakoresha imizinga igezweho banakurikiza n’inama bahawe n’ababihugukiwe hagamijwe kongera umusaruro wabo ku buryo banifuza ko wazagera ku isoko mpuzamahanga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages