00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guhanga imirimo, icyerekezo cy’umuyobozi mushya wa JCI

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 6 November 2012 saa 09:25
Yasuwe :

Guteza imbere ibikorwa byo kwihangira imirimo mu rubyiruko, ni ryo shingiro ry’ibyo umuyobozi mushya w’umuryango JCI Rwanda, Pascal Mugisha, avuga ko iri huriro rigiye gushyira imbere.
Mu ijambo yavuze amaze kwemezwa nk’umuyobozi mushya wa JCI Rwanda, igikorwa cyabereye i Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 4 Ugushyingo 2012, yavuze ko uyu muryango ugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo wongere umubare w’urubyiruko rw’Abanyarwanda bawubera abanyamuryango, bityo bakungurana ibitekerezo ku (…)

Guteza imbere ibikorwa byo kwihangira imirimo mu rubyiruko, ni ryo shingiro ry’ibyo umuyobozi mushya w’umuryango JCI Rwanda, Pascal Mugisha, avuga ko iri huriro rigiye gushyira imbere.

Mu ijambo yavuze amaze kwemezwa nk’umuyobozi mushya wa JCI Rwanda, igikorwa cyabereye i Kigali kuri iki cyumweru tariki ya 4 Ugushyingo 2012, yavuze ko uyu muryango ugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo wongere umubare w’urubyiruko rw’Abanyarwanda bawubera abanyamuryango, bityo bakungurana ibitekerezo ku buryo urubyiruko rwarushaho gukora byiza.

Yagize ati “Turemera ko tugiye gukora tuganisha ku kugira urubyiruko rushoboye mu muryango, tugaragaza ko ibikorwa bya JCI Rwanda bisangiwe ku buryo bugaragara.”

Yakomeje avuga ko mu bizakorwa hazibandwa ku ikoranabuhanga, cyane ko yemeza ko umubare munini w’urubyiruko rw’Abanyarwanda babona amakuru ajyanye n’ikoranabuhanga bikaba bizafasha mu bijyanye no guhanga imirimo mishya kuko amakuru nk’aya afasha muri iki cyerekezo.

Pascal Mugisha yemejwe nk’umuyobozi wa JCI Rwanda asimbura Albert Nzamukwereka, akaba azayobora uyu muryango kuva ubu kugera mu mpera z’umwaka wa 2013.

Yamuritse Komite nshya azafatanya na yo muri manda ye y’umwaka igizwe n’Umujyanama wihariye w’Umuyobozi wa JCI Dr Ivan Twagirashema, Umuyobozi Mukuru wungirije Michaelle Kubwimana, Umunyamabanga Mukuru Mugabekazi Grace, Ushinzwe itangazamakuru Kagabo Bosco, Ushinzwe ICT Vincent Ruzibuka, Ushinzwe amahugurwa Dr Kerosi Josephat Bosire n’ushinzwe amategeko Mwaya Ndamage.

Iki gikorwa cyari cyitabiriwe na Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga Nsengimana Jean Philbert, washimye ibyo uyu muryango wabashije kugeraho muri uyu mwaka wa 2012. Hari kandi Ambasaderi wa Somalia mu Rwanda Cabdullani Sheikh Maxamed n’urubyiruko rwari rwiganjemo ba Rwiyemezamirimo.

Umuyobozi ucyuye igihe wa JCI Rwanda, Albert Nzamukwereka, yatangarije IGIHE ko hari intambwe yatewe n’uyu muryango muri uyu mwaka aho wibanze ku gufasha abafite imishinga yizwe neza guhura n’abashoramari.

Yagize ati “Muri uyu mwaka twabashije gufasha ba Rwiyemezamirimo kunoza neza imishinga yabo, tubahuza n’abafatanyabikorwa ndetse n’abashoramari.”

Umwe mu babashije guhuzwa n’abashoramari ndetse kuri ubu umushinga we ukaba ugeze ku rwego rufatika, ni umushakashatsi Isidore Nzeyimana wahimbye ishyiga ridasanzwe yise “Tekutangije” rifasha kurondereza inkwi, none ubu Leta y’u Rwanda yiyemeje kumutera ingabo mu bitugu ndetse ubu akaba yarasinye amasezerano n’abashoramari ku buryo iryo shyiga rigiye gukoreshwa hirya no hino muri Afurika abifashijwemo na JCI Rwanda.

Sabirul Islam, Rwiyemezamirimo akaba n’umwanditsi w’ibitabo ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza, yafashe ijambo ageza ku bitabiriye iki gikorwa amwe mu mateka adasanzwe y’urugendo amazemo imyaka igera kuri itandatu.

Uyu musore w’imyaka 20 wagenewe igihembo na JCI mu bihembo igenera abajene 10 b’indashyikirwa ku rwego rw’isi mu mwaka wa 2010, afite imyaka 14 y’amavuko yatangije isosiyete y’ikoranabuhanga ndetse itera imbere bigaragara mu Bwongereza.

Ku myaka 16 yatangiye gukora mu birebana n’isoko ry’imari n’imigabane. Ku myaka 17 yanditse igitabo yise “The World at Your Feet”. Iki gitabo cyaguzweho kopi 42,500, kikaba gikangurira urubyiruko kwigirira icyizere no kwihangira imirimo. Nyuma yanditse ikindi yise “The World at Your Feet: Three strikes to a Successful Entrepreneurial Life.”

Sabirul amaze kuzenguruka Isi mu bihugu birenga 40 atanga ibiganiro mu rwego rw’igikorwa ateganya gusoza atanze ibiganiro ku bantu batari munsi ya miliyoni, kuri ubu akaba amaze kugeza ku barenga ibihumbi 800.

JCI ni Umuryango mpuzamahanga w’urubyiruko ruharanira kugeza Isi aheza, ukaba ukorera mu bihugu birenga 120 ku Isi birimo n’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages