Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buratangaza ko bugiye gutegura umunsi wihariye wo kwibuka, abagiye bagwa bagwa mu kiyaga cya Muhanzi mugihe cya Jenoside kuva umwaka utaha.
N’ubwo imibare yabakomokaga mu cyahoze Komine Muhazi, Gikoro, Rutonde n’ahandi, ubu twahindutse Rwamagana baguye muri iki kiyaga itaramenyekana neza, Uwimana Nehemiah umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana yagangarihe IGIHE ko barimo gukorana na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) mu gutegura umunsi wihariye, Abanyarwamagana n’Abanyarwanda muri rusange bazajya bibukiraho abaroshywe muri Muhazi mu gihe cya Jenoside.
Ikiyaga cya Muhazi gifite igice kinini gikora ku Karere ka Rwamagana, bityo n’umubare w’abicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakajugunywa muri iki kiyaga bakomoka muri aka karere bivugwa ko ari benshi n’ubwo umubare wabo utazwi.
Ku kibazo cy’abibaza niba hari igihe kizagera n’aba bajugunywe muri Muhazi bagashakishwa kugira ngo nabo bashyingurwe mu cyubahiro, Uwimana Nehemiah yavuze ko kugeza ubu batarabigerageza kuko bigoye cyane, ndetse anemeza ko bidashoboka, agira ati:”Keretse ubufatanye dufitanye na CNLG nibugira ubundi buryo butamenyerewe bugaragaza bwadufasha gukuramo iriya mibiri ariko biragoye”.
Ibi arabihurizaho n’umubyeyi witwa Uwimana Colette wo mu Kagari ka Nkomangwa ho mu Murenge wa Munyiginya, umwe mu mirenge igize aka karere watangarije IGIHE ko abana be nyuma yo kwicwa bahambiriwe hamwe n’amabuye bakajugunywa muri Muhazi .Nawe yemeza ko nk’umuntu umaze igihe kinini aturiye ikiyaga bariya bantu bidashoboka ko bakurwamo.
Muri rusange ikiyaga cya Muhazi cyaguyemo Abatutsi benshi badakomoka mu Karere ka Rwamagana gusa, ahubwo n’abo muri Gatsibo, Kayonza n’ahandi by’umwihariko gahunda zo kubibuka zajyaga zitegurwa n’imiryango y’ababuze ababo ku giti cyabo cyangwa imirenge bakomokamo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana burasaba abafite ababo baguye muri Muhazi kwihangana no kudaheranwa n’agahinda kuko n’uyu munsi wo kubibuka uzashyirwaho kugira ngo nabo bahabwe agaciro bakwiriye.


















TANGA IGITEKEREZO