Nyuma y’aho Akarere ka Gasabo kegukana umwanya ukurikirana n’uwa nyuma mu mihigo y’uturere twose tugize igihugu, icyateye ibi ngo ni uko bari bahize imihigo iremereye, nderse n’abafatanyabikorwa babo nabo babatengushye ntibabahe inkunga bari babemereye.
Ibi ni ibyavugiwe mu nama iba buri gihembwe yahuje abayobozi, inzego z’umutekano ndetse n’abakozi b’Akarere ka Gasabo kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Kanama 2012, ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwasobanuriraga abakozi bose bagize ako karere bimwe mu byatumye kaza ku mwanya ukurikirana n’uwa nyuma mu mihigo y’uturere.
Nk’uko Munara Jean Claude, Umuyobozi Wungirije ushinze ubukungu, imari n’iteramberambere mu Karere ka Gasabo abitangaza, icyatumye babona umwanya wa 29 n’amanota 83.2%, ngo ni uko bari bahize imihigo iremereye, dore ko ngo abafatanyabikorwa babo nabo babatengushye ntibabahe inkunga bari babemereye.
Munara yakomeje atangariza umunyamakuru wa IGIHE, ko bagiye gusubiza amaso inyuma bakareba aho bagomba gushyira imbaraga nyinshi zishoboka, kandi bakongera ingufu mu mitegurire y’imihigo akarere kaba kahize, hakiyongeraho no gutanga serivisi zinoze mu nzego zose zigize aka Karere.
Muri iyo nama kandi hizwe uburwo Akarere ka Gasabo, kazashyigikira ikigega gihesha agaciro Umunyarwanda. aricyo “Acaciro Development Fund”.
Aha ubuyobozi bw’akarere bukaba bwaratangaje ko Inama Njyanama y’Akarere yiyemeje gutanga miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda muri icyo kigega, naho abakozi b’akarere bose bakaba bariyemeje gukusanya inkunga ikabakaba miliyoni mirongo ine n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, aho buri mukozi azajya akurwaho nibura 1/3 cy’umushahara w’ukwezi ku bushake bwe.
Iyi nkunga yose izamurikwa mu nama rusange y’Akarere ka Gasabo izabA ku itariki ya Mbere z’ukwezi kwa Nzeli.



















TANGA IGITEKEREZO