Hari ku mugoroba wo ku wa 20 Mutarama ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice (18 :30) imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yakoze impanuka mu mujyi wa Kigali hafi yo kwa Rubangura, ihirima ubwo yashakaga kwinjira mu muhanda.
Iyi mpanuka yatewe n’uburermere bw’imizigo yari yapakiwe muri iyo modoka, ubwo yaturukaga ahitwa mu Rutoki, yagera kuri Kaburimbo igahirima, ariko ku bw’amahirwe abari bayirimo ntawagize icyo aba, n’abari hafi aho ntawe yagwiriye ariko yangije amatara y’imodoka yari ihahagaze.
Mu kiganiro na IGIHE, Hategekimana Pascal, umushoferi wari utwaye iyi modoka yagize ati “ubwo nari nsohotse maze gupakira umuzigo, nagiye kwinjira mu muhanda munini, hari moto zari ziparitse imbere yanjye mbura uko ntambuka, mu gihe ngitegereje ko bampa inzira, numva imodoka isa n’aho itangiye kwihengekera uruhande rumwe, birangira yikubise hasi.”
Abari hafi aho bo bakaba batangaza ko ihirima ry’iyo modoka rishobora kuba ryatewe n’uko yari ipakiye cyane, byaba byagize uruhare mu igwa ryayo.



















TANGA IGITEKEREZO