Hirya no hino mu mijyi y’u Rwanda usanga hari abantu basabiriza biganjeye abakuze banafite abana babigize umwuga. Uyu muco ntushimwa n’ababibona ndetse binabangamiye ubuyobozi kuko usanga buri gihe baba bahanganye no kwirukana aba basabiriza.
Mu Mujyi wa Kigali abasaba ubasanga ahantu henshi hatandukanye. Ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi, ku nsengero no kuri Kiliziya, ahategerwa amamodoka n’ahandi. Aho bimaze guhindura isura rero ni uko usanga hari abasaba bakanabitoza abo babyaye.
Abasabiriza bo mu mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE bavuze ko babiterwa n’ubukene n’ubumuga. Nyiramana Chantal ni umubyeyi w’abana babiri, twamusanze yicaye mu kayira kanyuramo abagenzi muri metero eshatu y’ahategerwa imodoko zijya hirya no hino mu mugi wa Kigali.
Abana be babiri bose baryamye iruhande rwe, ivumbi ry’abagenzi batambuka ribatumukiraho. Umwe muri aba bana agaragara ko afite imyaka igara nko kuri itatu ariko nyina yadutangarije ko afite imyaka icumi kubera kumugara. Nyiramana n’ ijwi ridasohoka ryuzuye agahinda yagize ati:”Nza gusaba kubera kubura amikoro, imbaraga ndazifite sinanga gukora. Mbonye akazi nagakora ariko ntako mfite. Mbura n’uwo nasizigira abana ngo ngashake”.
Yakomeje asobanura ko avuka i Rusizi, ariko kuri ubu aba mu Mujyi wa Kigali. Avuga ko nta mugabo agira ngo amafushe guhahira ababana be. Aragira ati:” Nanjye sinishimiye kuguma muri iri vumbi nsaba, ariko kubera ubukene ndahaza”.
Inyuma y’ahateganyijwe kubakwa gare ya Kigali, mu kayira abagenzi banyuramo bajya gutega imodoka aho zihagarara zitegeje abagenzi hazwi ku izina ryo kuri “Statistique”, usanga umubare w’abasabiriza ari mwinshi, kandi banabangamira abagenzi batambuka dore ko bamwe baba baryamye mu nzira abandi bicaye bafite abana barenze 2 na 3 kandi nabo basaba abahita.
Zimurinda Jean Baptiste n’umugabo ukuze, usabiriza muri aka kayira. Yabwiye IGIHE ko afite abana babiri arera kandi atagira isambu. Anavuga ko bamubaze mu gifu atabasha guhinga.Y agize ati: ”Ubukene nikibazo, mba navuye Batsinda i Kinyinya kubera ubukene kandi mba ngomba kugaburira abana. Njye ndi umusangwabutaka nta sambu ngira, nabaho nte, nahahira abana nte?”
Hirya no hino mu gihugu cyane cyane ku nsengero iki kibazo kirahari. Mu Karere ka Ruhango kuri Kiliziya yahoo ku munsi w’isengesho uhabona abasaba basaga mirongo 40. Igitangaje ni uko usanga harimo n’abafite imbaraga zo gukora.
Mpfurayabato ni umwe mubakunze kujya mu isengesho mu Ruhango. Aragira ati:”Abantu basaba mu Ruhango ku munsi w’isengesho bitwaza ko abantu baje gusenga baba bafite umutima mwiza, kandi ko bagomba kubumva bakabafungurira”.
Akomeza avuga ko ibi bituma hari n’igihe batabafungurira kuko hari abifashije batega ari cyo kibazanye gusa. Ngo unasanga nta kibazo kindi bafite kuko baba ari bazima babasha no gukora imirimo isanzwe.
Bamwe mu basaba ayo bahawe bayajyana mu mihango ya gipagani
Ingabire umwe mu baganiriye na IGIHE yavuze ko yatewe ubwoba n’uko bamwe mu basaba, amafaranga babona bayajyana kuyatura abahanuzi b’ibinyoma maze bakayatangwaho ibitambo bitera inyatsi abo bayatse.
Yagize ati:”Njyewe nta muntu naha amafaranga. Aje kumfunguza nkabona ko afite ikibazo nagikemura mu bundi buryo. Ashonje namugurira ibyo kurya agahembuka, abaye yabuze itike nakora uko nshoboye nkamutegera akagenda, ariko ntamuhaye amafaranga mu ntoki”.
Abaganiriye na IGIHE bavuze ko mu bantu basaba, akenshi harimo abatekamutwe biyorobeka cyane cyane ahantu hateraniye abantu benshi, usanga hari n’igihe hivangamo abajura.
Gufungurira abasaba biterwa n’umutimanama
Gufungurira ababasabiriza biterwa n’umutimanama w’ufunguzwa. Kavutse twamusanze muri gare ya Nyabugogo afungurira uwarumufunguje. Yagize ati:” Iyo mbonye Imana imfashije nkaramuka ngomba gushimira, kandi mu gihe mbona ko hari icyo mfite ngomba gufasha abatishoboye”. Akomeza avuga ko ahitamo uwo afungurira bitewe n’uko abona amerewe.
Aragira ati:”Iyo mbona yaramugaye, nk’uyu udafite akaboko cyangwa udafite akaguru, ngomba kumufungurira. Cyane cyane udafite akaboko kuko aba atabasha gukora imirimo myinshi, we ndamufungurira kuko aba akwiye ubufasha”.
Kavutse akomeza avuga ko ikibabaje ari uko hari abantu ubona ko bashaje ndetse n’abakuze, bafite imbaraga bose usanga basaba nta kimwaro bibateye. Avuga ko iyo ubabajije impamvu basabiriza bakubwira ko ari ukubera ubukene.
Avuga ko bene aba bafite imbaranga kandi batamugaye bari bakwiye kureba uburyo bashaka imirimo ibafasha kubaho bakoresheje amaboko,abakemera bakaronka ayo babashije kubona.
Abaganiriye na IGIHE, bavuze ko abasaba banashaka imirimo ngo nibure nabo kuko bitandukanye n’abicara bagasabiriza gusa. Umwe muri bo yavuze hari umugore ubyaye ukunda kuba ari kumwe n’ umwan we w’ imyaka 3 usaba mu kinyabupfura. Kubwamahirwe yabashije kuganira n’Umunyamakuru w IGIHE Uyu we asaba mu buryo butandukanye n’ubwabandi agenda azenguruka mu duce dutandukanye mu Murenge wa Muhima iyo yakennye.
Yagize ati:”Njye mvuka i Runda, ntabwo mfite isambu yo guhinga mo kandi sinakwiba cyangwa ngo niyandarike. Njye ndaza nk’uku nkakwaka akazi, kaba ako kumesa, gukubura cyangwa guharura. Nakarangiza ukampa ayo ufite nkegendera cyangwa ukampa imyambaro n’ibyo kurya”.
Uyu mutegarugori ubona ko yibabariye yagize ati:” Ahubwo niba mufite ibyo kurya mwampera umwana”. Akomeza avuga ko aba ashaka ibimutunga n’umwana we.
Hari abasaba bagize icyo bageraho ariko banze kubivamo
Muri gare ya Nyabugogo umwe mu basaba afite amazu akodeshwa. Ibi bituma abamuzi batagira icyo bamusayidira ho dore ko baba banamunenga uwo muco mubi wo gusaba.
Undi mu basaba yatangarije IGIHE ko yaguze ikibanza akabasha kwiyubakira inzu ku Gisozi. N’ ubwo yabashije kubona ubushobozi yanze kuva mu muhanda.
Mu mujyi wa Muhanga, Umwe mu basabaga yatekeye umutwe abari bamuzi dore ko banamukundaga kubera ukuntu yaberekaga ko acisha bugufi kandi byongeye akaba yari yararemaye. Yari yarabashije kugira icyo ageraho kuko yacuruzaga amavuta yo mu binyabiziga bito.
Nyuma yo kubabwira ko afite ubukwe, bamutwereye amafarangasaga miliyoni 5. Ariko nyuma baje gutungurwa n’uko ubutumire yabahaye bwari ikinyoma ubwo bamutegerezaga ku aho yababwiye ko azakorera ubukwe bakamuheba yigendeye. Abaganiriye na IGIHE bavuze ko byatumye bamwe mu bari bafite umuco mwiza wo gufasha abasaba babicika ho.
Amategeko y’u Rwanda ahana abasabiriza
Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ingingo ya 285 ivuga ko gusaba bihanishwa igifungo cy’iminsi 8 kugera ku mezi atatu. Ariko iki gihano gishobora kwiyongera kugeza ku myaka 5 bitewe n’impamvu nkomezacyaha.
Guhana aba basabiriza bavuga ko bafite ubukene bukabije, abandi bakavuga ko babiterwa n’uburwayi ndetse n’ubumuga, nti byagaragara nko guhohotera abasaba badafite amikoro n’aho bahagaze.
Ikibazo cyogusabiriza ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burakizi kandi bwanagifatiye ingamba
Hope Tumukunde Umuyobozi w’Umujyi wungirije ushinzwe imibereho myiza, yavuze ko uyu mwaka wa 2012 ari uw’ibikorwa. Avuga ko bazareba uburyo bafasha aba bantu basabiriza cyane cyane abafite ubumuga ariko bahereye kubakeneye gufashwa. Avuga ko bazabahitamo bakareba abakwiye ubufasha bakareba imishinga bafashwa mo n’uburyo bafashwa. Ibi ngo Umujyi wa Kigali uzabifatanya n’Ikigo cy’Igihugu gishyinzwe abamugaye.



















TANGA IGITEKEREZO