Nyuma y’aho abanyura inzira igana ku Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare iva mu mujyi wa Kigali batakambiye basaba ko inzira banyuramo yatunganywa, kugeza ubu Ubuyobozi bw’Umjyi wa Kigali ntacyo burakora kuri icyo kibazo ndetse nta n’ubundi buryo burashyirwaho mu gukemura iki kibazo, bikaba bikomeje gutera inkeke k’ubuzima n’umutekano by’abahanyura.
Ibibazo by’iyi nzira byakajije umurego nyuma y’uko rumwe mu nzitiro ebyiri ziyikikije rwagushijwe n’imvura yaguye kuwa 23 Gashyantare 2013 rugatwikira inzira.
Nishimwe Melanie, umwe mubahanyura waganiriye na IGIHE yagize ati “Aha hantu hasigaye hateye ubwoba kuko iyo bumaze kwira hataba hanabona bisaba ngo umuntu abe afite itoroshi kuburyo umuntu ahagutegeye uri umwe yakugirira nabi”
Kubwayo Aimé Eric w’i Gikondo we avuga ko bahamutwariye telefoni n’amafaranga ibihumbi icumi, yagize ati “Hari nka saa mbiri ubwo nari mvuye ku kazi, twari benshi dusesera nange nihutira gutega imodoka, si namenye igihe bankoreye mu mufuka kuko nageze ku muhanda najya kureba telefoni nkayibura kandi nayivugiyeho ngiye kuhagera, si yo gusa kandi kuko n’inoti ebyiri z’ibihumbi bitanu byari kumwe nasanze byajyanye.”
Ibi bibaye nyuma y’aho mu kwezi kwa Nzeli 2012, abaturage bari basabye ko Ubuyobozi bw’Umujyi bwabafasha bugashyira akararo gato gahuza iyo nzira n’umuhanda wa Kaburimbo.
Ubwo abagenzi bagaragazaga izi mpungenge muri Nzeli 2012, ushinzwe itangazamakuru akaba n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Rangira Bruno yagize ati “Aba bagenzi bagomba kwihangana bakahaca bitonze, cyangwa bagaca kuri Gereza Nkuru ya Kigali, bityo bagategereza igihe umuhanda nyabagendwa urimo kubakwa uzuzurira.”
Amwe mu mafoto y’iyi nzira
Inkuru bifitanye isano:
Kigali : Abategera imodoka kuri ‘Statistic’barasaba gutunganyirizwa inzira



















TANGA IGITEKEREZO