Umuryango Nyarwanda Rwanda Appreciation Service uratangaza ko igihe kigeze ngo buri Munyarwanda asobanukirwe ko mu bihe bigoye byo kwibuka abazize jenoside nabwo haba hakenewe serivisi nziza zijyanye no kwakira uwahungabanyijwe n’ibihe bigoye yanyuzemo cyangwa yibutse byo muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ibi abahagarariye Rwanda Appreciation Service babitangaje ubwo abanyamuryango n’ubuyobozi bw’uyu muryango basuraga urwibutso rwa jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Nyuma yo kunamira inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abagize uyu muryango batangarije IGIHE ko serivisi nziza itagarukira mu bucuruzi hagati y’umucuruzi n’umuguzi gusa, ahubwo ko no kwihanganisha ndetse no guhumuriza umuntu uri mu kababaro ko kwibuka abacu bazize jenoside ari uwo kwitabwaho by’umwihariko agahabwa iyo serivisi nziza.
Umuyobozi wa Rwanda Appreciation Service, Marie Ange Claudine Ingabire aganira n’abanyamakuru twamubajije aho gutanga serivisi bihuriye no kwibuka abacu bazize jenoside, mu kudusubiza akaba yagize ati : « Mu by’ukuri bifitanye isano ikomeye,kuko abaturanyi bacu, abavandimwe kimwe n’abo dukorana ahantu hatandukanye ni bo n’ubundi umucuruzi akenera ko bamubera abaguzi, bityo rero ntabwo ukwiye kumwitaho gusa mu gihe akuzaniye amafaranga gusa, ahubwo ukeneye gushyikirana nawe cyane cyane no mu bihe bimukomereye kuko bifasha mu kumuvura ibikomere yatewe na jenoside. »
Rwanda Appreciation Service ni umuryango utegamiye kuri Leta umaze igihe gito utangijwe, umubare munini w’abawugize ni abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’amahoteli n’ubukerarugendo mu Rwanda (RTUC).
Abakuriye uyu muryango batangaza ko intego nyamukuru yabo ari ugufasha Abanyarwanda kumenya gutanga serivisi nziza mu gihe gikwiye.
Kuri ubu, ibikorwa bibandaho ni ubukanguramba bakora bifashishije ibiganiro byo ku maradiyo akorera mu mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara zitandukanye.


















TANGA IGITEKEREZO