00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutanga serivisi mbi bishobora kuba amateka mu Rwanda

Yanditswe na

Florent NDUTIYE

Kuya 8 May 2012 saa 06:21
Yasuwe :

Ibi ni ibyo Minisitiri w’Urubyiruko, Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana yatangaje ubwo yari mu birori byateguwe n’umuryango Nyarwanda Rwanda « Appreciation Service » ubwo hatangizwaga ibikorwa by’ubukangurambaga uyu muryango uteganya gukora mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Iyi gahunda itekerejwe mu gihe u Rwanda rwakunze kuvugwaho imitangire mibi ya serivisi.
Minisitiri ufite urubyiruko mu nshingano ze, aganira na IGIHE akaba yaraboneyeho kugaruka kuri icyo kibazo, (…)

Ibi ni ibyo Minisitiri w’Urubyiruko, Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana yatangaje ubwo yari mu birori byateguwe n’umuryango Nyarwanda Rwanda « Appreciation Service » ubwo hatangizwaga ibikorwa by’ubukangurambaga uyu muryango uteganya gukora mu nzego zitandukanye z’igihugu.

Iyi gahunda itekerejwe mu gihe u Rwanda rwakunze kuvugwaho imitangire mibi ya serivisi.

Minisitiri ufite urubyiruko mu nshingano ze, aganira na IGIHE akaba yaraboneyeho kugaruka kuri icyo kibazo, agaragaza ko gukemuka kwacyo ari ibintu bishoboka rwose, aha akaba yashimangiye ko Abanyarwanda bakwiye kwikuramo ko uwo bakesha umushahara ari umukoresha wabo, ahubwo ko ari umukiriya baha serivisi zabo.

Ikibazo cyo kudatanga serivisi neza mu Rwanda gikunze kugarukwaho n’inzego zitandukanye harimo n’inzego nkuru. Ubu bukangurambaga bwashyizwemo imbaraga nyinshi nyuma yuko ubushakashatsi bwakozwe mu bihugu 5 bigize umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba bugaragaje ko U Rwanda arirwo ruri inyuma y’ibindi bihugu.

Umuryango Rwanda Appreciation Service (R.A.S) washinzwe n’urubyiruko rwiganjemo urwiga muri kaminuza yigisha ibijyanye n’amahoteli ndetse n’ubukerarugendo RTUC, intego nyamukuru yawo ikaba ari ugutanga umusanzu mu kibazo cyo kudatanga serivisi neza gikomeza kuvugwa mu Rwanda.

Hejuru ku ifoto:Ministre Jean Philbert

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages