Mu gihe itegeko rigena imitunganyirize y’amarimbi riherutse gutorwa n’Abadepite hari abataryakiriye neza, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite Mukantabana Rose avuga ko gutwika imirambo ari bumwe mu buryo bwo gushyingura butaje gukuraho ubusanzwe bukoreshwa.
Mukantabana yatangaje ibi mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya gatanu Ukuboza 2012. Ati “Abantu bumvise imvugo gutwika bahera ko babifata nabi, babivugaho byinshi nyamara ntibizakorwa nk’uko batwika itanura ry’amatafari; bizakorwa nk’uko biteganywa n’itegeko.”
Ikindi Perezida w’Umutwe w’abadepite yongeyeho ni uko gukoresha ubu buryo umuntu watakaje uwe ari we uzajya abihitamo cyangwa bigakorwa mu gihe nyir’ubwite yasize abivuze akiriho.
Muri iri itegeko rishya ngo harimo ingingo ijyanye no gutaburura umurambo bibaye ngombwa, gucunga neza amarimbi, gusaba gushyingura ahantu umuntu ashatse ku giti cye nko kuri za kiliziya cyangwa mu ngo z’abantu ku giti cyabo.
Ku bijyanye no gutaburura Mukantabana ybivuzeho agira ati “Umurambo ushobora gutabururwa mu gihe hakorwa iperereza ku cyateye urupfu rwa nyakwigendera wapfuye hari ibimenyetso bitaragaragara bikaba biri mu bubasha bw’ubushinjacyaha; kandi utaburuwe yongera gushyingurwa na Leta mu isanduku idasanzwe mu rwego rwo kurinda ko ubuzima bw’abantu bwangirika.
Ku basanzwe badashyingura mu isanduku bitewe n’imyerere ntibabangamira icyo gikorwa, kuko umurambo utaba ukiri mu bubasha bw’umuryango.”
Kuri ubu mu Rwanda Abahinde ni bo batwika imirambo kuko biri no mu muco wabo.



















TANGA IGITEKEREZO