Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, arizeza abaturage b’Imirenge ya Muganza, Bugarama na Gitambi inkunga y’ubuyobozi nyuma y’uko aba baturage bahuye n’ibiza byatewe n’imvura.
Ku wa mbere ugushyingo ubwo yasuraga aba baturage ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Aba bayobozi bahumurije abaturage bababwira ko leta yifatanyije na bo kandi ko hari gutegurwa uburyo bwo kubafasha kwivana mu bibazo batewe n’ibi biza mu buryo bwihuse.
Nyuma yo kubigirwaho inama n’abayobozi, aba baturage bavuga ko biteguye kwimuka aho bari batuye amasambu yabo bakajya bayabyaza umusaruro bafite aho batuye hari umutekano.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar yashimye uko abaturage bitwaye mu bibazo bahuye na byo batabarana hagati, abasaba ko bakomeza gufashanya na bagenzi babo mu gihe hagitegurwa uko ubufasha bwa Leta bubageraho.
Bumwe mu bufasha aba baturage bakeneye harimo amabati ku basenyewe n’imvura, ibikoreho by’isuku, n’ibyo kurya.
Aha ni ho Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Kabahizi Celestin yahereye yizeza imiryango yasenyewe burundu n’imvura ko bagiye guhabwa amabati yo gusakara, ariko nabo bakaba bagomba gutura ku midugugu.



















TANGA IGITEKEREZO