00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habonetse inzira nshya yo koroshya ’business’ mu Rwanda

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 8 November 2012 saa 12:24
Yasuwe :

Muri gahunda igihugu gifite ku kuzamura iterambere, Guverinoma y’u Rwanda ishishikajwe no kuvugurura urwego rutanga uburenganzira bwo gukora imirimo ijyanye no gushaka amafaranga (business), ikaba yarashyizeho uburyo bushya bwifashisha urubuga rwa interineti ruzajya rutanga amakuru rukanagaragaza ibyangombwa bisabwa ku bucuruzi mu Rwanda.
Guverinoma ibinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ku bufatanye n’Itsinda rya Banki y’Isi yamuritse uburyo bushya bukoreshwa (…)

Muri gahunda igihugu gifite ku kuzamura iterambere, Guverinoma y’u Rwanda ishishikajwe no kuvugurura urwego rutanga uburenganzira bwo gukora imirimo ijyanye no gushaka amafaranga (business), ikaba yarashyizeho uburyo bushya bwifashisha urubuga rwa interineti ruzajya rutanga amakuru rukanagaragaza ibyangombwa bisabwa ku bucuruzi mu Rwanda.

Guverinoma ibinyujije muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ku bufatanye n’Itsinda rya Banki y’Isi yamuritse uburyo bushya bukoreshwa hifashishijwe itumanaho rya interineti ku rubuga www.businesslicenses.gov.rw, ubwo buryo bukazajya bwifashishwa mu korohereza abifuza uburenganzira bwo gukora ubucuruzi (Business), bukazanahuriza hamwe ibijyanye n’ibyangombwa byose abikorera bakenera.

Ubu buryo buzafasha abashabitsi baciriritse n’abo mu rwego rwo hejuru mu kubona ibyemezo byo gukora ku buryo bworoshye, mu kumenya ibyo bagomba kuba bujuje mu guhabwa ibyangombwa bunabafashe kutajya gutonda imirongo bategereje ibyangombwa kuko buzajya kukorerwa kuri interineti.

Asobanurira abari aho, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr. Kanimba Francois, yavuze ko iyi nzira izagabanya ruswa kuko izajya ikorerwa ahagaragara.

Ati “Ni uburyo bwa mbere buzifashishwa mu gutanga amakuru no kugaragaza ibyangombwa byemewe, nyuma serivisi izaguka bajye banishyura ibyangombwa binyuze kuri interineti.”

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages