00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Habonetse ubundi buryo bwo kurangiza ibitarakemuwe na Gacaca

Yanditswe na

Olivier Muhirwa

Kuya 6 November 2012 saa 03:07
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko ibibazo byasizwe na Gacaca bizarangizwa n’inkiko zisanzwe nyuma y’uko Inkiko Gacaca zisojwe, ariko kandi hakaba hari abantu bagifite ibibazo bijyanye n’imanza zitarangijwe, abataraburanishijwe, abakatiwe badahari, abashaka gusubirishamo imanza cyangwa se ibindi bibazo byasizwe na Gacaca.
Itangazo dukesha Minisiteri y’Ubutabera rivuga ko kuba Inkiko Gacaca zari zifite amategeko yihariye, imikorere yihariye ndetse n’ibihano byihariye, kuri ubu ibyo byose (…)

Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko ibibazo byasizwe na Gacaca bizarangizwa n’inkiko zisanzwe nyuma y’uko Inkiko Gacaca zisojwe, ariko kandi hakaba hari abantu bagifite ibibazo bijyanye n’imanza zitarangijwe, abataraburanishijwe, abakatiwe badahari, abashaka gusubirishamo imanza cyangwa se ibindi bibazo byasizwe na Gacaca.

Itangazo dukesha Minisiteri y’Ubutabera rivuga ko kuba Inkiko Gacaca zari zifite amategeko yihariye, imikorere yihariye ndetse n’ibihano byihariye, kuri ubu ibyo byose bikaba byaravuyeho, ari byo byatumye Minisiteri y’Ubutabera ishaka ubundi buryo bwo kurangiza burundu ibitarakemuwe na Gacaca, akaba ariyo mpamvu hazajya hakurikizwa amategeko asanzwe mu ikurikiranwa ry’ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu.

Muri izi manza izerekeranye n’imitungo yasahuwe, cyangwa yononwe mu gihe cya jenoside, Komite z’Abunzi nizo zizabikemura.

Ku bibazo byerekeranye n’irangizary’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca, byaba ibyerekeranye n’Imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro (TIG), guteza cyamunara, kwishyura imitungo n’ibindi, itegeko riteganya uburyo ibyo bibazo bizarangizwa.

Gusubirishamo imanza

Itegeko ryemera ko imanza zari zaraciwe n’Inkiko Gacaca zishobora kuba zasubirwamo, ariko mu bihe bikomeye kandi byihariye. Urugero ni nko mu gihe umuntu yaciriwe urubanza atari mu gihugu, kandi nyamara ataragiye atorotse ubutabera, cyangwa mu gihe umuntu yaba yarahamijwe ko yishe umuntu ariko nyuma bikagaragara ko wa muntu akiriho, n’ibindi.

Ibijyanye no kwishyuza imitungo yangijwe

Kuri iyi ngingo itegeko riteganya ko mu gihe umuntu ashaka kwishyura ku neza, abafite amarangizarubanza ngenga bisaba ko babanza guteza kashi mpuruza mu Rukiko rw’Ibanze urwo rubanza rwabereyemo, ariko kashi nayo igashingira kuri raporo yakozwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari.

Naho ku muntu wanze kwishyura ku neza, kandi afite ibyo agomba kwishyura, nk’uko bigenda n’ahandi, hateganyijwe uburyo bwo guteza cyamunara.

Urukiko rw’Ibanze rwateyeho kashi mpuruza, nirwo kandi rufite ububasha bwo gukemura impaka zavuka mu irangiza ry’urubanza rwerekeye imitungo yasahuwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ibi Minisiteri y’Ubutabera ibitangaje nyuma y’iminsi mikeya Ubushinjacyaha bushyikirijwe dosiye z’Abantu barenga ibihumbi 71 bakurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside, ariko bakaba bagifite ibibazo bijyanye n’ubutabera bitarangijwe na Gacaca.

Kanda hano usome birambuye

Soma birambuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages