Nyuma y’amezi agera kuri 11 ageze mu Rwanda, Dr Mugesera Leon ntabwo urubanza rwe rwari rwatangira kuburanishwa mu mizi.
Ku mugoroba wo ku ya 24 Mutarama 2012 saa tanu n’igice z’ijoro, ni bwo Mugesera yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda nyuma yo kuva muri Canada azanywe n’indege yarimo n’abamuzanye.
Mugesera yazanywe mu Rwanda nyuma y’aho urukiko rukuru rwa Canada rufatiye umwanzuro wo kumwohereza mu Rwanda kubera icyaha cyo gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi mu ijambo yavugiye ku Kabaye muri mitingi ya MRND.
Mugesera yitabye urukiko bwa mbere mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2012, atangirira kuburanira mu rukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo kuri uwo munsi. Umucamanza Murererehe Sauda yavuze ko iminsi irindwi iteganywa n’itegeko yarangiye, bityo Mugesera akaba yaragombaga kwitaba urukiko.
Mugesera yahise asaba urukiko kumwongerera igihe kingana n’amezi abiri. Zimwe mu mpamvu yatanze ni uko yagombaga gushaka umwunganizi mu rubanza, avuga ko yashakaga umwunganizi ukomoka mu gihugu cya Canada ariko akaba yaramubwiye ko ataboneka ahubwo akaba yamushakira abandi bunganizi bajya bakorana na we baba mu Rwanda.
Urukiko rwubahirije icyifuzo cya Mugesera kuko cyari gifite ishingiro rwimurira urubanza rwe ku itariki ya kabiri Mata 2012. Kuri uyu munsi Mugesera yaje noneho asaba ukundi kwezi ngo yuzuze ikipe izamuburanira kuko abona ko ku ruhande rw’ubushinjacyaha bamurushya cyane.
Yagize ati “Ari jyewe Mugesera n’uyu muntu umwe unyunganira tugiye ku munzani namwe twatumbagira mwebwe mwibereye hasi; nimureke nshake ikipe izahangana n’iyanyu.” Nyuma y’igihe gito urubanza rwa Mugesera rwimuriwe mu rukiko rukuru.
Urubanza rwa Mugesera rwagiye rwimurwa kenshi, aho Mugesera yageraga mu rukiko agatanga impamvu idasa n’iyo yari yatanze ubucamanza bukayemera.
Ku itariki ya 18 Nzeri uyu mwaka Mugesera yahawe n’urukiko amezi abiri ngo asome impapuro ibihumbi 40 abone atangire kuburana, aha abantu bari biteze ko uru rubanza noneho ruzahita rutangira.
Nyuma y’amazi abiri Mugesera yagarutse mu rukiko noneho hitezwe ko agiye guhita aburana, ariko yatanze indi mpamvu ndetse anasaba ko urubanza rwaba rusubitswe.
Zimwe mu mbogamizi yagaragaje harimo amabwiriza yahabwaga na gereza yatumye atakaza iminsi 48 muri 60 yari yahawe yo kwitegura.
Ikindi yagaragaje cyatumye urubanza rwe rwongera gusubikwa ni ubukererwe bw’umwe mu banyamategeko bari kumwunganira mu rukiko w’Umunyakenya witwa Otachi, wahawe uburenganzira bwo kuza kumwunganira ku wa 14 Ugushyingo 2012; na mudasobwa yakoreshaga mu kwitegura urubanza ngo iza kuba ifite ikibazo idakora neza.
Urukiko rumaze kumva impamvu Mugesera asaba kugira ngo iburanisha ry’urubanza mu mizi ryimurwe, Urukiko rwabihaye agaciro rutegeka ko urubanza rwimurirwa ku itariki ya 17 Ukuboza uyu mwaka saa mbiri za mu gitondo.
Iyi tariki igeze Mugesera n’abamwunganira ari bo Me Jean Felix Rudakemwa na Me Gershom Otachi Bw’Omwanwa bavuze ko mbere yo kuburana habanza kwigwa ku bubasha bw’Urukiko Rukuru rwa Repubulika y’u Rwanda rwari rugiye kumuburanisha.
Kuri uyu munsi Dr Mugesera n’abamwunganira mu mategeko bagaragaje ko ubwo yafatwaga akazanwa mu Rwanda hasabwe ko hakurikizwa ingingo ya 24 y’amategeko ikurikizwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha (ICTR); yanakoreshwa mu kuburanisha abashinjwa ibyaha boherezwa mu Rwanda baturutse muri ICTR cyangwa mu bindi bihugu. Aha uruhande rwa Mugesera rwagaragaje ko ICTR ifite ububasha bwo gukurikirana ibyaha byakozwe kuva ku itariki ya mbere Mutarama 1994 kugeza ku ya 31 Ukuboza 1994, ko gufatwa kimwe n’abandi bashinjwa ibyaha bya Jenoside byaba bitanyuze mu mucyo.
Nyuma yaho Mugesera n’abamwunganira bagaragarije urukiko ko rudafite ububasha bwo kumuburanisha ndetse urubanza rugasubikwa kuko ibyaha ashinjwa yakoze yabikoze mbere y’itariki ya mbere Mata 1994, urukiko rukuru ku wa 24 Ukuboza rwavuze ko rufite ubu bushobozi.
Martin Ngoga, Umushinjachaha Mukuru w’u Rwanda yagize ati “Uru rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha Leon Mugesera hashingiwe ku itegeko ryo kwimurira imanza mu Rwanda (Transfer law); iri tegeko rigena uburyo bubiri bwo kuburanisha imanza zivuye muri TPIR ndetse hakagenwa umwihariko w’imanza zabavanywe mu bindi bihugu. Iyo Canada iza guhuza ibitekerezo n’abunganira Leon Mugesera ntabwo yari koherezwa mu Rwanda kuko Canada yari izi neza ko ibyo Mugesera akurikiranyweho yabikoze mbere y’1994, kandi icyo gihe Mugesera ntabwo yari mu Rwanda.”
Mu gihe Mugesera yagejejwe mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2012, nta kintu kigaragara cyagezweho mu kuburanisha mu mizi urubanza rwe muri uyu mwaka.
Uyu mwaka icyakora usize ubucamanza bw’u Rwanda bugaragaje ko icyizere bushobora kuburanisha urubanza rwa Mugesera, kuko impamvu zatanzwe n’uruhande rw’ubushinjacyaha ari zo zahawe agaciro n’urukiko rwemeje ko urubanza ruzasubukurwa ku itariki ya karindwi Mutarama 2013 n’ubwo Mugesera yahise ajuririra iki cyemezo.



















TANGA IGITEKEREZO