00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haje uburyo bushya bwo kwita ku bagiriye ibibazo mu mpanuka

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 11 March 2013 saa 08:31
Yasuwe :

Ikigegega cyihariye cy’ingoboka ku mpanuka zatejwe n’inyamaswa n‘izatejwe n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka, kiratangaza ko kugeza ubu kigoboka abakoze impanuka z’ibinyabiziga, kabone niyo ikinyabiziga cyagonga umuntu ntakimenye, bityo hakaba ngo nta bantu bazongera kubura umwishingizi ngo bapfe kubera kubura amafaranga abavuza.
Umuyobozi w’Ikigega cyihariye cy’ingoboka Ndashimye Bernardin, avuga ko ubu hariho itegeko ko nta nkomere yo mu muhanda izongera (…)

Ikigegega cyihariye cy’ingoboka ku mpanuka zatejwe n’inyamaswa n‘izatejwe n’ibinyabiziga bifite moteri bigendera ku butaka, kiratangaza ko kugeza ubu kigoboka abakoze impanuka z’ibinyabiziga, kabone niyo ikinyabiziga cyagonga umuntu ntakimenye, bityo hakaba ngo nta bantu bazongera kubura umwishingizi ngo bapfe kubera kubura amafaranga abavuza.

Umuyobozi w’Ikigega cyihariye cy’ingoboka Ndashimye Bernardin, avuga ko ubu hariho itegeko ko nta nkomere yo mu muhanda izongera kubuzwa gusohoka mu bitaro ngo ntiyabashije kwishyura cyangwa inkomere zo mu muhanda ntizivurizwe mu bitaro bikomeye n‘ ibyigenga n’ibyo mu mahanga.

Yongeraho ko nta mpaka zizongera kuba hagati ya nyir‘umurwayi n’ibitaro ku bushobozi buke mu kumuvuza, kuko ngo iki kigega kizajya cyishyurira uwagiriye ibibazo by’ubuzima mu mpanuka nta mupaka.

Yasobanuye ko ibibazo byajyaga bigaragarara mu mpanuka byaterwaga n‘uko hari abativuzaga kubera ubushobozi bamwe bakamugara kandi kera kabaye sosiyeti y‘ubwishingizi ikishyura uwamugaye cyangwa uwapfuye nyuma y’igihe kirekire.

Kuramira amagara y’abakomerekeye mu muhanda mu mpanuka z‘ibinyabiziga bifite moteri, biteganyijwe ko bizoroshywa n’ibitaro n’ibigo nderabuzima; bikaba bisabwa kujya bitanga amakuru y’indembe z’impanuka bakiriye.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .