Miliyari ibihumbi bitatu z’amafaranga y’ U Rwanda, ni zo zikenewe kugira ngo Guverinoma igere ku ntego y’uko muri 2017 nibura 70% by’ingo mu Rwanda zizabe zifite amashanyarazi.
Ibi byasobanuwe na Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, ubwo ku wa mbere w’iki cyumweru yagezaga ku nteko ishinga amategeko imitwe yombi ibyagezweho n’ingamba Guverinoma ifite mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi.
Imibare Minisitiri w’intebe yagaragarije abadepite n’abasenateri igaragaza ko kugeza ubu ingo 331.000 zo mu Rwanda zihwanye na 16% ari zo zifite amashanyarazi, zikazaba zikubye hafi inshuro eshanu mu myaka itanu iri imbere nk’uko gahunda Guverinoma yihaye ibigaragaza.
Yagize ati: “Mu mwaka wa 2017, 70% by’ingo zo mu Rwanda zizaba zifite amashanyarazi tuvuye ku ngo 16%. Kuri ubu dufite amashanyarazi agera kuri megawate 110.8, muri 2017 tuzaba dufite megawate 1000”.
Mu ntego z’uwo mwaka wa 2017 mu rwego rw’amashanyarazi harimo kandi ko amashuli yose, ibigo nderabuzima n’ibitaro bizaba bifite ingufu z’amashanyarazi, ndetse n’imihanda minini yose ihuza imjyi ikazaba ifite amatara.
Muri gahunda zo kongera ingufu z’amashanyarazi Guverinoma ifite harimo kwibanda ku ngufu zituruka ku mazi, gaz methan, nyiramugengeri n’ amashyuza.
Minisitiri w’intebe yagaragaje ko kugira ngo izi ntego zigerweho bisaba ko urwego rw’abikorerera rushora imali mu bikorwa byo kongera no gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi, kuko bisaba amafanga menshi.
Ati: “Ibikorwa duteganya bizatwara miliyari 4.7 z’amadorali, ni ukuvuga amafaranga y’u rwanda agera kuri miliyari 3000. Ni amafaranga menshi leta itabonera icyarimwe, bityo rero bisaba ko habaho ubufatanye n’abikorera bagashora imali muri uru rwego kuko rubyara inyungu.”
Uretse ariko gushaka amafaranga azashyirwa muri ibi bikorwa kugira ngo intego Guverinoma yashyizeho zigerweho, bisaba ko ikigo gifite amashanyarazi mu nshingano (EWSA) cyongererwa ingufu n’itegeko rikigenga rigahinduka. Bisaba kandi ko Abanyarwanda batura mu midugudu kuko ari bwo byoroha kubagezaho amashanyarazi.
Abagize inteko ishinga amategeko bashimye ingamba Guverinoma ifite mu kongera no gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi binajyana n’inyota Abanyarwanda bafite yo kugira amashanyarazi.



















TANGA IGITEKEREZO