00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamenyekanye itorero ry’indashyikirwa mu gutanga serivisi

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 9 March 2013 saa 12:07
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cyandika ku makuru ya gikirisito Rwanda Gospel Magazine ku nsengero 80 zitandukanye zo mu Rwanda, bugaragaza ko Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ari ryo ryaje imbere mu gutanga serivisi nziza ku barigana rikaba rigiye kubihemberwa.
Umuyobozi wa Rwanda Gospel Magazine Ntigurirwa Peter avuga ko ubu bushakashatsi bwatangiye muri Gashyantare 2012 busozwa mu Kuboza uwo mwaka, bugenda bureba uko umuntu yakirwa igihe agiye gusengera mu itorero, (…)

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru cyandika ku makuru ya gikirisito Rwanda Gospel Magazine ku nsengero 80 zitandukanye zo mu Rwanda, bugaragaza ko Itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ari ryo ryaje imbere mu gutanga serivisi nziza ku barigana rikaba rigiye kubihemberwa.

Umuyobozi wa Rwanda Gospel Magazine Ntigurirwa Peter avuga ko ubu bushakashatsi bwatangiye muri Gashyantare 2012 busozwa mu Kuboza uwo mwaka, bugenda bureba uko umuntu yakirwa igihe agiye gusengera mu itorero, uburyo ahabwa serivisi mu buyobozi, uburyo ashobora kubonana n’Umuyobozi mukuru w’itorero n’igihe bimara.

Umuyobozi w’itorero ry’abadivantisti Byiringiro Esron, avuga ko bidatangaje ko itorero ayoboye rigenerwa iki gihembo kuko inzego zaryo zubatse mu buryo butuma buri wese ureba imikorere yaryo abona ko hari igikorwa kugira ngo umukirisito n’undi wese ubagannye abona ko bamuha agaciro.

Iri torero rizahabwa igihembo ku mugaragaro ku wa 17 Werurwe uyu mwaka i Remera mu Mujyi wa Kigali. Hazaba hari korali Ambassadors of Christ, Simon Kabera, Aime Uwimana, Gaby Kamanzi, Tonzi, na Liliane Kabaganza bazataramira abitabiriye uyu muhango.

Amatorero icumi ya mbere muri 80 yokorewemo ubushakashatsi:

1. Itorero ry’abadivantisiti
2. Itorero ry’Abangilikani
3. Itorero Omega Rwanda
4. Itorero ADEPR
5. Itorero Bethel Remera
6. Kiliziya Gatolika
7. Itorero Evangelical Restoration
8. Itorero Women Foundation
9. Itorero Zion Temple
10. Itorero EPR


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages