Mu rwego rwo gukomeza gukangurira umuryango nyarwanda kurushaho kwita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe, impuzamiryango y’ibigo n’amashyirahamwe yita ku bana nk’aba mu Rwanda “Tubakunde asbl”; ivuga ko iteganya kumurikira rubanda n’abaterankunga ibikorwa byayo hagamijwe gusakaza ubuvuzi ku bibazo by’aba bana.
Mukamwezi Léoncia, umuyobozi w’iyi mpuzamashyirahamwe, aragaragaza ko ubwo buvugizi bukenewe cyane kubera ko kwita kuri aba bana bisaba byinshi.
Impuzamiryango Tubakunde, nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wayo, Tuyisenge Laurent, ngo bizaba ari ku nshuro ya kabiri iteguye umunsi nk’uriya.
Kugeza ubu abana 3000 bafite ubumuga bwo mutwe ni bo bafashwa mu turere 23 tw’u Rwanda. Mu gihe “Tubakunde asbl” yemeza ko muri buri karere hari ibikorwa byawo bibarizwa nibura mu murenge umwe wako, ugereranyije ku rwego rw’igihugu umubare w’abana babana n’ubumuga bwo mu mutwe urakabakaba cyangwa ugasaga ibihumbi 50 mu mirenge yose y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO