Nyuma y’amahugurwa y’ukwezi kumwe n’igice bahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amashuli y’imyuga ku bufatanye n’ikigo cy’u Bubiligi cy’iterambere(BTC), abayobozi n’abarezi b’ibigo by’amashuli yigisha imyuga mu ntara y’Amajyepfo biyemeje guhindura igenamigambi bakoreshaga mu bigo byabo rikava ku mwaka umwe ikaba 5.
Umuyobozi w’ishami rya IPRC mu Majyepfo, Rudahunga Gédéon, yavuze ko amashuli y’ikitegererezo agera kuri 11 mu mashuli 74 yigisha imyuga mu majyepfo ariyo yatangiriweho ahugurwa gukora igenamigambi ry’imyaka 5.
Rudahunga avuga ko kongera igihe cy’igenamigambi bizakuraho imbogamizi zajyaga zigaragara bitewe n’ibigo byigisha imyuga wasanga bifite igenamigambi ritandukanye.
Yongeyeho kandi ko nta kigo cy’imyuga kizongera kwishyiriraho ingengabihe kishakiye, kuko ubu WDA yashyizeho uburyo amashuli y’imyuga azajya akora, n’ingengabihe azajya akurikiza.
Ndahiro Andre, ushinzwe ireme ry’uburezi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe inyigisho z’imyuga, avuga ko muri rusange imyigishirize y’imyuga mu Rwanda ihagaze neza, uretse ko hakiri ibibazo by’ibikoresho bidahagije, abarimu bata amashuri bakurikiranye imishahara ahandi, hakiyongeraho n’ikibazo cy’abarimu bafite ubumenyi buke bitewe n’uko mu Rwanda mu bihe byashize hatabaga umuco wo kwigisha imyuga.
Umwe mu bahuguwe akaba n’umuyobozi w’amasomo ku ishuli ry’imyuga rya Mugusa, Mpigiye Norbert yongeyeho ko mubindi bibazo bibabagora harimo no kwigisha abanyesheri batanganya ubushobozi, ariko ngo iki kibazo kikaba kigiye gukemuka bitewe nuko umunyeshuli uzajya yemererwa kwiga mu ishuri ry’imyuga agomba kuba yararangije icyiciro rusange cy’amashuli yisumbuye.
Dr. Rutwaza Bernardin, ukurikirana ibikorwa by’igenamigambi mu mashuli y’imyuga, avuga ko afite icyizere ko abahuguwe bazashyira mu bikorwa ibyo bize bitewe n’ubushobozi n’ubushake yababonanye.
Nkuko bitangazwa na Xavier Rosy, ushinzwe ibikorwa bya tekiniki bitera inkunga ibikorwa by’imyuga mu kigo cy’u Bubiligi cy’iterambere (BTC); Leta y’u Bubiligi yageneye u Rwanda amayero agera kuri Miliyoni 6 (€ 6 000 000) azashyigikira imyuga mu gihe cy’imyaka 5.



















TANGA IGITEKEREZO