Ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda (AGA RWANDA NETWORK) ubu riravugwamo amakimbirane aturuka ahanini kuri bamwe mu bagize Inama Nshingwabikorwa bakuwe mu myanya y’ubuyobozi nk’uko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru , rivuga ibirebana n’inama rusange ya AGA yateranye kuwa 15 Nyakanga 2012.
Nk’uko iryo tangazo rikomeza ribivuga, muri iyo nama mu myanzuro yafashwe bahisemo gusimbuza bamwe mu bari abayobozi, aho uwari Visi Perezida Gafaranga Daniel yasimbuwe na Kakongi Ali Simba, Nzayisenga Modeste wari umunyamabanga asimbuzwa Habumuremyi Innocent na ho umubitsi Mukamacumi Eugenia arahagarikwa asimburwa na Mukanshimiye Collette.
Ushinzwe itangazamakuru muri AGA RWANDA NETWORK, Tuyisenge Aimable Sandro Abdou yatangarije IGIHE ko kwirukana ku myanya y’ubuyobozi abo banyamuryango ari icyemezo cyafashwe n’Inteko Rusange nk’uko bigaragara mu ngingo ya 14 y’amategeko agenga AGA igira iti “Kwirukanwa mu muryango bikorwa n’Inteko rusange hakurikijwe ubwiganze bwa 2/3 by’amajwi, iyo umunyamuryango yica aya mategeko shingiro cyangwa amabwiriza ngengamikorere y’umuryango.”
Tuyisenge akomeza avuga ko umuzi nyakuri w’ibibazo ari uko hari itsinda rya bamwe mu bagize Inama Nshingwabikorwa bihaye imyanya idateganywa mu mategeko, ngo batumiza inama batabifitiye uburenganzira, yabaye kuwa 1 Gicurasi 2012, iyobowe na Visi Perezida wa AGA, Gafaranga Daniel, ifata icyemezo cyo kwirukana Perezida w’Ihuriro, Rekeraho Emmanuel, basaba Minisiteri y’Ubuzima, Akarere ka Nyarugenge (aho AGA yahoze ikorera) n’aka Kamonyi (aho AGA ikorera ubu) kubafasha gushyira imyanzuro yabo mu bikorwa, ko Rekeraho Emmanuel atagiharariye AGA RWANDA NETWORK mu Rwanda. Iyo nama Rekeraho Emmanuel akaba yari yayitumiwemo ariko ntiyayitabira.
Ukuri ni ukwa nde?
Gafaranga Daniel wari Visi Perezida, mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri telefoni, yatagaje ko ikibazo gikomeye kiri muri AGA ari icyo kutamenya uko umutungo ukoreshwa, kandi ikibazo atari icya vuba, ahubwo ko cyatangiye umwaka ushize bigera n’aho Komite ngenzuzi isaba Inama Nshingwabikorwa kugaragaza uburyo umutungo ukoreshwa ngo ntibyakorwa.
Yagize ati “ubwo rero tubonye Perezida w’Ihuriro atemera ko bakora igenzura ry’imikoreshereze y’umutungo, duhitamo gukora inama turamuhagarika.” Akomeza avuga ko basabye Umugenzuzi w’imari ya Leta akabafasha kugenzura ibirebana n’umutungo wa AGA RWANDA NETWORK.
Perezida wa AGA Rwanda Network, Rekeraho Emmanuel, yavuze ko ikibazo cy’ubwumvikane buke hagati yabo cyatangiye mu mpera z’umwaka wa 2011. Ku birebana n’imikoreshereze y’amafaranga akavuga ko bafite Konti ebyiri, iyo muri Banki y’abaturage ikurwaho amafaranga ari uko iriho imikono y’abantu batatu na ho iyo muri Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda igakurwaho amafaranga ri uko iriho umukono wa Perezida n’uw’umunyamabanga.
Yongeyeho ati “sinashoboraga gukura amafaranga kuri konti cyangwa ngo nyatange imikono yose itariho. Niba bakeneye ko hakorwa igenzura nihashaka hazaze n’abo ku rwego rw’Isi.”
Asoza avuga ko abakuwe ku myanya y’ubuyobozi muri AGA RWANDA NETWORK, batangiye gutera umwuka mubi mu banyamuryango, bigera n’aho batumiza inama badafitiye uburenganzira inama rusange ari na yo ibifitiye ububasha irabahagarika.
AGA RWANDA NETWORK yatangiye mu kwezi kwa Werurwe 2011, itangizwa n’abanyamuryango 87, ubu abajuje ibyangombwa byose bibemerera kuba abanyamuryango nyakuri bagera kuri 510, ariko iyo hashyizwemo n’abataruzuza ibyangombwa byose bagera ku 2500.



















TANGA IGITEKEREZO