Mu gihe hasigaye igihe gito ngo ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, ay’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye n’ay’icya kabiri, abazakora ibi bizamini bavuga ko imyiteguro irimbanyije ariko muri bo hari abavuga ko bafite ikibazo cy’ururimi.
Nk’uko bamwe muri aba banyeshuri baganiriye na IGIHE babivuga, ngo kuba ibizamini biri hafi gutangira nta kibazo bibateye kuko bahawe amasuzuma (tests) menshi azatuma bashobora gukora neza kurushaho.
Gusa bamwe muri aba banyeshuri bavuga ko bagifite ikibazo cy’ururimi rw’icyongereza, bakavuga ko batararumenyera neza ku buryo barukoramo ikizamini barwumva neza.
Abanyeshuri bavuga ko bafite ikibazo cy’ururimi cyane ni abazakora ikizamini gisoza amashuri abanza, kuko nta bumenyi bwinshi baba bari bwagire mu rurimi rw’icyongereza rusaba kwigwa mu ishuri kuko mu miryango abenshi baba barakuze bavuga ikinyarwanda gusa.
N’ubwo hari abafite iki kibazo ariko, muri rusange aba banyeshuri ngo biteguye ibizamini. Uwase Nicole, umwe mu banyeshuri barangiza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye avuga ko kugeza ubu icyo bari gukora ari ugusubira mu masomo gusa, naho kwiga basa n’ababirangije.
Emmanuel Muvunyi umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihigu cy’Uburezi avuga ko imyiteguro igenda neza kandi igikomeje, amabwiriza agenga ibizamini n’ingengabihe y’ibizamini bya Leta uyu mwaka wa 2012 bikaba byaroherejwe ku mashuri. Yongeraho ko abarebwa n’ibizamini basabwa kuyasoma neza, kugira ngo birinde kuzagwa mu makosa ajyanye n’imikorere y’ibizamini.
Biteganyijwe ko ibizamini bya Leta bizatangira tariki ya 6/11/2012 birangire 8/11/2012 mu mashuri abanza, na tariki ya 14/11/2012 kugeza tariki ya 23/11/2012 ku biga mu mashami y’ubumenyi.
Imibare dukesha REB agaragaza ko uyu mwaka abanyeshuri bazitabira ibizamini bya Leta ari 178,488 ku barangiza amashuri abanza, 83,920 mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye na 33,806 mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Muri rusange umubare w’abana bazakora ibizamini bya Leta mu byiciro byose wariyongereye.



















TANGA IGITEKEREZO