Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda bakomeje gutanga ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda muri iki gihe cyo kwibuka.
Mu baganiriye na IGIHE, higanjemo abahanzi bagiye batanga ubutumwa hakaba hari na bamwe bahisemo kwifashisha ibihangano byabo mu rwego rwo gutanga ubutumwa.
Dominique Nic Ashimwe
Uyu musore azwi cyane mu Rwanda nk’umwe mu baririmba indirimbo zihimbaza Imana, mu butumwa yagennye muri iki gihe cyo kwibuka yagize ati “Kuba uriho none ni cyo cyemezo nyamukuru ntashidikanywaho ko uzabaho n’ibihe bisigaye byose kandi neza, imvura iyo iguye imivu y’amazi menshi itembana umuvumba, ubukana, urusaku n’ibindi byakumvishwa amatwi cyangwa amaso ya muntu yabireba akabona biteye ubwoba, ariko kuko ntamvura idahita, ya mvura iyo ihise ya mazi yatembaga ateye ubwoba agenda agabanya urusaku n’iterabwoba nyuma y’igihe gito gusa akazuba karasaho gato hahandi amazi yatembaga ugasanga humutse hahindutse inzira nyabagendwa ishimishije”.
Ashimwe akomeza agira ati “Uku ni ko umutima wawe ubabaye nonaha ndawuha ihumure ryuzuye icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hacu hazaza twasezeranijwe n’Uhoraho akimara kutugabira kubaho. Komera imbere ni heza.”
Uwimana Aisha Ciney
Uyu muhanzi uzwi mu njyana ya Kinyafurika, ariko akaba anaririmba Hip hop mu butumwa bwe yagize ati “Nifatanije n’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, n’Abanyarwanda bose mugihe twibuka ku inshuro ya 19 amahano yoretse igihugu cyacu.
Ni uruhare rwacu urubyiruko, n’abahanzi Nyarwanda guha agaciro, twibuka, kandi duharanira ko Jenocide yabaye mu Rwanda itakwibagirana. Nkaba mboneyeho umwanya wo gusaba urubyiruko, rwose abahanzi bangezi banjye kwitabira gahunda zose ziteganyijwe twibuka abacu.
Tukazitabira igikorwa kizaduhuza twese mu rwego rwokwibuka cyateguwe na mugenzi wacu Miss Rwanda 2012 ku itariki 12 muri iki cyumweru cyo kwibuka. Reka twese tuvuge ngo ntibizongere ukundi. Twibuke kandi duharanira kwigira.
Rebeca Diane Nkusi
Rebeekah Diane Nkusi, uyu ni umuhanzi, umenyerewe cyane mu ndirimbo zihimaza Imana, ni umuvugabutumwa kandi akaba n’umwanditsi.
Mu butumwa yatanze muri iki gihe cyo kwibuka yagize ati “Ndifuzakubwira Abanyarwanda muri iki gihe gisa n’ikiruhije mu bitekerezo byabo, ngo bibuke ko Uhoraho abazi ku mazina yabo, kandi azakomeza kubarinda mu bihe byose bagenda bacamo”.
Nkusi akomeza agira ati “Nk’uko ndimo kwandika igitabo cyitwa “Imbaraga zo Kubabarira”, nasanze Umunyarwanda wese, yakagombye kugira uwo mutima wo gukunda, no kubabarira cyane cyane nko muri ibibi bihe bisa nibiruhije, akababarira kuko n’ijambo ry’Imana rirabidusaba, mwibuke rya sengesho rya ‘Data wa twese’, aho tuvuga ngo natubabarire nk’uko natwe tubabarira ababitugirira. Numva nk’Umunyarwandakazi ukunda u Rwanda rwacu, twafantanyiriza hamwe tugatahiriza umugozi umwe ,tukavuga tuti "Never never again".
Eddy Rdanboy
Uyu musore w’Umunyarwanda amazina ye bwite ni Ntamvutsa Edgard, akorera ubuhanzi bwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye, azwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana aho akunze kugaragara mu bitaramo no mu bindi bikorwa by’Iyobokamana, mu gace atuyemo azwi nk’umuhanzi w’umuhanga.
Mu butumwa yatanze muri iki gihe cyo kwibuka yagize ati ”Muri ibi bihe byo kwibuka Jenocide yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19, nifatanyije n’Abanyarwanda bose mbihanganisha mbabwira ngo ‘Imbere niho heza kurusha’, batere intambwe bemye kandi baharanire kwigira nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga”.
Eddy akoze agira ati “Nk’umuhanzi nibaza ko akazi kacu ari ugusana imitima y’abaywumva ndakangurira abahanzi bagenzi banjye ngo muri ikigihe bite kubakuanzi babo, burya ijwi ryabo rirumvwa kandi rishobora gufasha uryumva mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Aho turi aha mu mahanga natwe turi kwibuka twifatanyije n’Abanyarwanda bose, ikindi navuga ni uko buriya amahoro n’umutuzo umuntu abibonera Mana, Jehovah cyangwa Allah bijyanye n’imyizerere yaburi wese, ntihagire uhagarika umutima, tube hafi bishoboka abafite inkovu mu mitima tubaganirize tunabasengera kugirango Imana yo mu ijuru imanuke ibiteho, kandi ihora yiteguye kutwumva. Imana nikomeze ibane natwe twese.”
David Diyen
Ni undi muhanzi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu butumwa yatanze muri iki gihe cyo kwibuka yabukije Abanyarwanda ko amateka mabi yaranze u Rwanda atagomye kugira n’umwe aca intege, ahubwo ko yagomye guha buri wese umurava wo guharanira ahazaza heza h’u Rwanda.
Yagize ati ”Never Again’ iyi niyo message ngeneye abantu bose muri rusange. Murakoze kandi murusheho gukomera " .



















TANGA IGITEKEREZO