00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari abavuga ko nta bwigenge bwigeze bubaho muri 1962

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 1 July 2012 saa 08:45
Yasuwe :

Tariki ya 01 Nyakanga 1962 – Tariki ya 01 Nyakanga 2012, imyaka ibaye mirongo itanu u Rwanda ruhawe ubwigenge n’Ababiligi barukoronizaga. Iyi Yubile y’imyaka 50 yiteguwe mu buryo butandukanye n’ubusanzwe, ariko bamwe mu bakuze bavuga ko nta bwigenge bwabayeho mu mwaka w’1962.
Bibaye ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwizihiza Yubile y’ubwigenge, kuko umunsi nk’uyu waherukaga ku ya 01 Nyakanga 1987, ubwo hizihizwaga Yubile y’imyaka 25 y’ubwigenge. Aho bihuriye n’ibya none ni uko aribwo bwa mbere (…)


Tariki ya 01 Nyakanga 1962 – Tariki ya 01 Nyakanga 2012, imyaka ibaye mirongo itanu u Rwanda ruhawe ubwigenge n’Ababiligi barukoronizaga. Iyi Yubile y’imyaka 50 yiteguwe mu buryo butandukanye n’ubusanzwe, ariko bamwe mu bakuze bavuga ko nta bwigenge bwabayeho mu mwaka w’1962.

Bibaye ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwizihiza Yubile y’ubwigenge, kuko umunsi nk’uyu waherukaga ku ya 01 Nyakanga 1987, ubwo hizihizwaga Yubile y’imyaka 25 y’ubwigenge. Aho bihuriye n’ibya none ni uko aribwo bwa mbere nyuma ya 1973, isabukuru y’ubwigenge yizihirijwe hamwe n’umunsi mukuru wariho icyo gihe w’iya 05 Nyakanga (Kwinjira muri Repubulika ya kabiri - 1973). Na none kuri Yubile ya kabiri y’imyaka 50, byabaye ubwa mbere nyuma ya Jenoside (1994), hizihirijwe hamwe kuya 01 Nyakanga umunsi w’ubwigenge n’uwo kwibohora (kuwa 04 Nyakanga)

Muzehe Kalisa avuga ko hatabayeho ubwigenge ahubwo habaye imyivumbagatanyo.

Mu kiganiro na BBC, umukambwe Pastor Ezrah Mpyisi wahoze mu Nama Nkuru y’igihugu ku ngoma y’Umwami Rudahigwa akaba n’umujyanama we, avuga ko independence yatanzwe nabi igakoreshwa nabi. Muzehe Mpyisi avuga ko Loni yo yari yabirangije, ubwo yasabaga ko abahunze bataha bagasanga abo mu gihugu hagakorwa Referendum (Kamarampaka) ihagarikiwe. Ku ruhande rwe, Ezrah Mpyisi avuga ko atari kubasha kuyoboka.

Mu magambo ye, umukambwe Mpyisi ati “… Independence yatanzwe mu mafuti, … independence yabyaye Jenoside, nta soni zo kujya kuyibyinira, …independence se iri hehe?… abantu barakomeza kurenza igitaka ku byatsi, bizahora bimera, bizakumerana, twari dukwiye guhinga tukavanamo urwo rwiri”

Muzehe Karyabwite nawe abifata nk’ikinamico yabayeho, ko nta bwigenge nyakuri u Rwanda rwabonye kuko Ababiligi aribo basaga n’aho bagifite ububasha bwo gutegeka.

Gahirwa w’imyaka 44 we avuga ko ubwigenge azi kandi yemera ari ukubohorwa k’u Rwanda muri Nyakanga 1994

Amateka y’u Rwanda agaragaza ko gutanga ubwigenge kw’Ababiligi bigakorerwa rimwe mu Rwanda no mu Burundi bitatewe n’uko ibyo bihugu byabusabiye rimwe, ahubwo byabaye imwe mu nzira y’Ababiligi yo gushyiraho Repubulika yihuse, muri gahunda yo gusezerera ingoma ya cyami ahanini yabagamo amahame, amategeko, imitegekerere n’amabwiriza bitajyanye n’umurongo wabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages