Kubera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi bikorwa by’urugomo bikomeje kwiyongera mu rubyiruko, bamwe mu babyeyi basigaye bajya gusaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko bwajyana abana babo mu bigo ngororamuco.
Ababyeyi bo mu turere dutandukanye mu Mujyi wa Kigali, batewe impungenge n’imyitwarire ya bamwe mu bana babo, basigaye bakoresha ibiyobyabwenge ndetse bakishora no bindi bikorwa by’urugomo.
Ababyeyi twaganiriye bo mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo batangaje ko abana babo banywa ibiyobyabwenge, bakaba baribazaga icyo bakora kugira ngo ubuyobozi bubajyane mu Kigo ngororamuco cya Iwawa.
Abandi bayeyi bagera kuri bane twasanze ku Murenge wa Kigarama bo ngo bari baje gusaba ubuyobozi bw’Umurenge kubafasha bukabajyanira abana mu kigo ngororamuco.
Umwe muri aba babyeyi yatubwiye ko umwana we w’imyaka 18 yavuye mu ishuri ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye kubera kunywa ibiyobyabwenge no gukora ibikorwa by’urugomo bitandukanye.
Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Iwawa Niyongabo Nicolas, yatangarije IGIHE ko umubyeyi ubona ko umwana we yijanditse mu kunywa ibiyobyabwenge byemewe ko yakwandikira Minisiteri y’Urubyiruko akayisaba ko umwana we yajyanwa Iwawa.
Yagize ati ”ntibihagije ko umwana ajyanwa Iwawa, ababyeyi na bo bakwiriye kujya bafasha Leta mu guha uburere abana babo, bababwira ububi bwo kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo iki kibazo gicike burundu mu Gihugu cyacu.”
Yakomeje atangaza ko buri wese akwiye kuba ijisho ry’umuturanyi we mu rwego rwo gukumira icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ikwirakwizwa ryabyo mu rubyiruko.



















TANGA IGITEKEREZO