00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari amwe mu mategeko akeneye kuvugururwa – John Gara

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 3 March 2013 saa 04:07
Yasuwe :

Hari amwe mu mategeko ya kera atakijyanye n’ibihe tugezemo akeneye kuvugururwa mu Rwanda.
Nk’uko bitangazwa na John Gara Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’ivugururamategeko mu gihugu NLRC (National Law Reform Commission), basanga hari amwe mu mategeko ya kera akwiriye kuvugururwa, ndetse n’andi atakiri ngombwa ko agumaho kuko atagikoreshwa.
Muri yo hari nk’itegeko ry’isuku ryo mu 1926 rivuga ku ndwara z’ibyorezo, kuri ubu zigaragara ko zitacyiriho kandi zanakuwe ku rutonde rw’ibyorezo na (…)

Hari amwe mu mategeko ya kera atakijyanye n’ibihe tugezemo akeneye kuvugururwa mu Rwanda.

Nk’uko bitangazwa na John Gara Umuyobozi mukuru wa Komisiyo y’ivugururamategeko mu gihugu NLRC (National Law Reform Commission), basanga hari amwe mu mategeko ya kera akwiriye kuvugururwa, ndetse n’andi atakiri ngombwa ko agumaho kuko atagikoreshwa.

Muri yo hari nk’itegeko ry’isuku ryo mu 1926 rivuga ku ndwara z’ibyorezo, kuri ubu zigaragara ko zitacyiriho kandi zanakuwe ku rutonde rw’ibyorezo na OMS ndetse n’andi mategeko babona ko ari ngombwa, nyuma yo gukora ubushakashatsi bigashyikirizwa inzego zibishinzwe kugira ngo barebe niba yakurwamo.

Ibi byatangajwe kuri icyi cyumweru tariki ya 3 Werurwe 2013, ubwo bari mukiganiro mbwirwaruhame kuri radiyo na televiziyo by’igihugu.

Mbabazi Judith Umunyamabanga w’iyi Komisiyo, avuga ko amategeko yose ashaje bitavuze ko agomba gukurwaho, ahubwo ikigendererwa ari ukureba agikoreshwa koko kandi afitiye abaturage akamaro.

Imikorere n’imiterere ku ivugururwa ry’amategeko

Havugiyaremye Aimable Visi Perezida w’iyi Komisiyo, avuga ko hari nk’itegeko ry’ubutaka ryo 2005 ririmo kwigwa uburyo ryavugururwa mu Nteko Ishinga Amategeko, kuko hari ibimenyetso byagaragaye ko hari ibigomba guhindurwamo bijyanye n’iyandikisha ry’ubutaka.

Avuga kandi ko umuturage ashobora kugira uruhare mu kuvugurura amategeko, biciye mu byo bateganya byo gushyiraho imfashanyigisho zagenerwa abaturage, kugira ngo bashobore gusobanukirwa n’amategeko n’ibikubiyemo. Ikindi ni uko harimo kubigisha babasanga aho bari cyangwa se amanama anyuranye, ibiganiro ku maradiyo na Televiziyo n’ubundi buryo bwose bwashoboka.

Zimwe mu nshingano za Komisiyo

Havugiyaremye avuga ko zimwe mu nshingano za NLRC harimo gukora inyigo y’ubushakashatsi iyo bwemejwe, kugaragaza amategeko ateganywa n’Itegeko Nshinga, kwakira no gusuzuma ibitekerezo ndetse no guhuza amategeko akoreshwa mu gihugu n’andi akoreshwa mu masezerano n’imiryango mpuzamahanga, kandi afitiye inyungu Abanyarwanda.

Ikindi ni uko bafite inshingano zo kugira inama inteko ishinga amategeko n’izindi nzego za Leta. Avuga ko biba iyo izo nzego zabisabye cyangwa bibwirije bitewe n’amategeko akeneye kuvugururwa.

Ikindi ni uko iyi Komisiyo ikora n’ubushakashatsi, ivugururwa ry’amategeko ndetse no guhuriza hamwe amategeko n’imenyekanisha ryayo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages