00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bombori bombori mu ishyirahamwe ry’abatwara rukururana

Yanditswe na

Olivivier MUHIRWA

Kuya 3 July 2012 saa 12:37
Yasuwe :

Kuri ubu mu Ishyirahamwe ry’Abashoferi batwara amakamyo ya rukururana mu Rwanda haravugwamo ibibazo, aho nyuma yo kuba hari Komite Nyobozi yari iriho ubu hatowe indi itavuga rumwe nayo, zose zikaba zihanganye kandi buri imwe ivuga ko ariyo yemewe.
Mu gushaka kumenya uko iki kibazo kimeze twagerageje kuvugana n’impande zombi bagira icyo badutangariza.
Tuzinde Narcise ayoboye igice kimwe gishinjwa kwigomeka ku buyobozi buriho, ahanira na IGIHE, yavuze ko isoko y’ibibazo ari abayobozi (…)

Kuri ubu mu Ishyirahamwe ry’Abashoferi batwara amakamyo ya rukururana mu Rwanda haravugwamo ibibazo, aho nyuma yo kuba hari Komite Nyobozi yari iriho ubu hatowe indi itavuga rumwe nayo, zose zikaba zihanganye kandi buri imwe ivuga ko ariyo yemewe.

Mu gushaka kumenya uko iki kibazo kimeze twagerageje kuvugana n’impande zombi bagira icyo badutangariza.

Tuzinde Narcise ayoboye igice kimwe gishinjwa kwigomeka ku buyobozi buriho, ahanira na IGIHE, yavuze ko isoko y’ibibazo ari abayobozi bamaze imyaka igera kuri itandatu banyereje umutungo, ndetse bakaba baranze no kuva ku buyobozi.

Si ibi gusa kandi abayobozi basanzwe bayobora ishyirahamwe bashinjwa, kuko banashinjwa guhindura bya hato na hato amategeko agenga ishyirahamwe, harimo no gushyiramo abanyamuryango bashya batemewe n’amategeko, kuko ngo ubundi kuba umunyamuryango byasabaga kuba umuntu afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga kategori ya E, ariko ngo ubu hajemo n’abafite kategori ya C kandi bitemewe.

Tuzinde ahamya ko aribo bemewe n’amategeko kuko batowe ku itariki ya 4 Werurwe muri uyu mwaka, n’ubwo bwose batarahabwa imfunguzo z’inzugi z’ibiro bari basanzwe bakorera mo.

Iyi komite yindi kandi isanzweho ishinjwa kunyereza umutungo w’abanyamuryango kuko ngo kugaza ubu nta faranga na rimwe rigaragara kuri konti y’Ishyirahamwe hakaba havugwa ko ayanyerejwe akabakaba miliyoni 18.

Mu minsi 15 haramenwa ingufuri

Ubwo habaga Inama Rusange y’igice kimwe kiyobowe na Tuzinde, yateranye kuri uyu wa mbere tariki ya 02 Nyakanga 2012 i Gikondo, bavuze ko bagomba guca ingufuri, mugihe iminsi 15 yaba igeze hatarafungurwa.

Iyi nama rusange yakowe inyuma y’urugi, yari irimo abanyamuryango bagera kuri 55, yajemo na Polisi kuko bakekaga ko hashobora kuvuka amakimbirane n’ubwo atariko byaje kugenda.

Umwe mu bashoferi wari wariye karungu yagize ati:”Ibintu byose ni Kagame ubirangiza, turashaka kumwishakira noneho aturangirize iki kibazo niba abayobozi bato barananiwe turababaye, ntabwo mubibona? Ni ibiki turimo. Abantu baradusize, abanyamagare, abantu batwara moto baraturuta, abatwara amapikipiki baraturuta, karani ngufu uyu usukuma ingorofani araturuta, bafite amashyirahamwe, twebwe turi hehe? Kubera umuntu umwe? uyu muntu ni igiki mu gihugu, uyu Murenzi muvuga yatwaye imodoka ryari? kuki aduteza ibibazo gutya Leta y’u Rwanda akadutererana?”

Aba banyamuryango bavuga ko igihe mu minsi 15 byaba bitabaye ngo bafungurirwe bazangufuri ku ngufu. Umwe agira ati: ”Bataje gufungura hano tuzajya muri Perezidanse duhagarare. Dufite uburenganzira muri iki gihugu tuzagenda duhagarare imbere ya Perezidanse Perezida ntazinjira adakemuye ikibazo cyacu, aha harimo ruswa kandi birigararaza”.

Urundi ruhande se ruvuga iki?

Murenzi Théodore usanzwe ari Umunyamabanga w’iri Shyirahamwe, we atera utwatsi ibivugwa n’abamurwanya we n’uruhande rwe, avuga ko iyi Komite yishyizeho ikora kinyeshyamba, agahamya ko itemewe namba, ndetse n’imyanzuro yavuye mu nama nta gaciro ifite na gato.

Uyu Murenzi avuga kandi ko ibi bikorwa n’agatsiko kamwe k’abantu bashaka ubuyobozi, ariko kandi ngo barateganya kubajyana mu nkiko kuko ngo ibi bibazo bimaze kugera henshi.

Ikindi Murenzi avuga ngo ni uko aba babarwanya bagiriwe inama bakanga kumva, kandi ngo iby’inyerezwa ry’umutungo wa miliyoni zisaga 18 bivugwa, ngo ni urwitwazo kuko imikoreshereze y’amafaranga ihari ndetse kandi ngo ishyirahamwe rirakora ku buryo busanzwe.

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga kuri iki kibazo, maze tuvugana na Rusimbi Charles ushinzwe amashyirahamwe mu Mujyi wa Kigali, atubwira ko iki kigazo hari inzego zagikurikiranye kugirango zigikemure kuko ngo hari bamwe mu bahoze muri iri Shyirahamwe ry’Abashoferi batwara za rukururana, biyomoye ku bari basanzwe bayobora bashinga iryabo shyirahamwe ryitiranwa n’iryo.

Uwayisaba Frolence Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aganira na IGIHE, yatangaje ko iki kibazo bagikurikiye ndetse bakagerageza kumvikanisha impande zombi ariko abo ku ruhande rutemera Komite Nyobozi iriho nti banyurwa bagana Minisiteri yo Gutwara Abantu n’Ibintu ngo ikemure icyo kibazo, nabwo nti banyurwa biyambaza Urwego rw’Umuvunyi nabyo biba iby’ubusa, kuko Urwego rw’Umuvunyi rwabasabaga kuyoboka cyangwa bagashinga ishyirahamwe rititiranwa n’iryari risanzweho. Kugeza ubu ngo icyo kibazo cyarenze urwego rw’Akarere kijya mu zindi nzego.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages