00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari ibyaha bitanu by’ingutu buri wese akwiye kurwanya

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 29 March 2013 saa 09:06
Yasuwe :

Polisi y’igihugu cy’u Rwanda irasaba Abanyarwanda bose guhaguruka bakarwanya ibyaha by’umwihariko ibi bitanu bikomereye umuryango nyarwanda muri iyi minsi.
Mu kiganiro umuyobozi mukuru wa Polisi yagiranye n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, yatangaje ko Abanyarwanda bose bakwiye gushyirahamwe bagakumira impanuka zikomeje guhitana abantu, cyane cyane iziterwa na moto. Ikindi ni ibiyobyabwenge byibasiye urubyiruko rw’u Rwanda, Gushimuta abantu cyane cyane abana b’abakobwa bakiri (…)

Polisi y’igihugu cy’u Rwanda irasaba Abanyarwanda bose guhaguruka bakarwanya ibyaha by’umwihariko ibi bitanu bikomereye umuryango nyarwanda muri iyi minsi.

Mu kiganiro umuyobozi mukuru wa Polisi yagiranye n’abanyamakuru mu cyumweru gishize, yatangaje ko Abanyarwanda bose bakwiye gushyirahamwe bagakumira impanuka zikomeje guhitana abantu, cyane cyane iziterwa na moto. Ikindi ni ibiyobyabwenge byibasiye urubyiruko rw’u Rwanda, Gushimuta abantu cyane cyane abana b’abakobwa bakiri batoya, Ubujura buciye icyuho n’ubwifashisha ikoranabuhanga hamyuma rero hakaza kurwanyiriza hamwe ibintu by’ibyiganano cyane cyane imiti, amafaranga ibyangombwa n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda Emmanuel Gasana, yagize ati “Abanyarwanda turambiwe impanuka za buri munsi zituruka kuri moto, ubusinzi n’ibindi. Igihe kirageze ngo buri muntu wese atangire urugamba rwo gukumira izi mpanuka. Tugeze mu gihe cyo kutihanganira abantu batwara ibinyabiziga bavugira kuri telefoni. Igihe ubonye uyu muntu ni cyo gihe cyawe cyo kubimenyesha abashinzwe umutekano wo mu muhanda.”

IGP Gasana yongeyeho ko Abanyarwanda bagomba kuba maso bagakumira ishimutwa ry’abana cyane cyane abana b’abakobwa bakiri batoya bajyanwa mu mahanga ngo bababoneye amashuri, akazi keza n’ibindi.

Akomeza agira ati “Aba bana bajyanwa mu mahanga bagacuruzwa, abandi bakicwa bakavanwamo ibice bimwe by’umubiri wabo nk’impyiko n’ibindi.”

Umuyobozi mukuru wa Polisi yatanze urugero rw’abana w’abakobwa b’Abanyarwanda bafatiwe muri Afurika y’Epfo, muri Tanzaniya no muri Malaysia; bose ariko bakaba baragaruwe mu Rwanda.
Ku gukumira ibiyobyabwenge IGP Gasana yasabye Abanyarwanda kugaragaza umuntu wese ucuruza ibiyobyabwenge. Aha yatunze agatoki abantu bakuru ko na bo bagira uruhare muri iki gikorwa.

Ubujura buciye icyuho IGP Gasana arasaba Abanyarwanda kutabika amafaranga menshi mu nzu, kuko uba ushobora kuba waterwa bakagucuza utwawe nyamara hari amabanki. Yibukije Abanyarwanda ko bakwiye kwirengagiza abantu babandikira kuri e-mails zabo babasaba ko babohereza amafaranga cyangwa bakababwira nimero ya konti yabo kugira ngo bahabwe amamiliyoni y’amadolari, ati “Bose baba ari abatekamutwe.”

Yashoreje ku bintu by’ibyiganano cyane cyane imiti, amafaranga n’ibyangomwa , Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP yavuze ko abantu bakora ibikorwa nk’ibi mu Rwanda bahari. Ati “Umuti wo kubirwanya ni ugushyira hamwe kandi buri muntu wese akerekana abijandika muri ibi bikorwa.”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages