00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari icyizere ko mu cyumweru gitaha imvura izagabanuka

Yanditswe na

ORINFOR

Kuya 2 November 2012 saa 12:33
Yasuwe :

Urwego rushinzwe itegenyagihe mu Rwanda, ruvuga ko kuba muri iki gihe imvura yariyongereye biterwa ahanini n’uruhurirane rw’imiyaga iva mu gihugu cya Congo n’iyo mu kiyaga cya Victoria yabaye myinshi, ariko ko mu minsi mike iki kibazo cy’imvura gishobora kuzaba cyakemutse imvura imaze iminsi yangiza ibintu ikagabanuka.
Ubuyobozi bw’uru rwego buvuga ko igihe cy’umuhindo n’ubundi kirangwa n’imvura igwa kuva mu kwezi kwa cyenda kugeza mu kwa 12.
John Ntaganda Semafara, umuyobozi w’ikigo (…)

Urwego rushinzwe itegenyagihe mu Rwanda, ruvuga ko kuba muri iki gihe imvura yariyongereye biterwa ahanini n’uruhurirane rw’imiyaga iva mu gihugu cya Congo n’iyo mu kiyaga cya Victoria yabaye myinshi, ariko ko mu minsi mike iki kibazo cy’imvura gishobora kuzaba cyakemutse imvura imaze iminsi yangiza ibintu ikagabanuka.

Ubuyobozi bw’uru rwego buvuga ko igihe cy’umuhindo n’ubundi kirangwa n’imvura igwa kuva mu kwezi kwa cyenda kugeza mu kwa 12.

John Ntaganda Semafara, umuyobozi w’ikigo gishinzwe iby’iteganyagihe avuga ko mu cyumweru gitaha iyi mvura ishobora kuzaba yagabanutse.

Ati “Ubundi dufite ibyoko bibiri bikunze kutuzanira imvura. Rimwe hari igihe tuba dufite ingaruka ziterwa n’iriya miyaga yo muri Congo airmass, ubundi tukagira iriya iva muri India ikanyura muri Lac Victoria, ikazana ubuhehere mu karere kacu. Noneho ubungubu byombi biri kuba mu gihe kimwe. Harimo isangano ry’iyo miyaga yombi kandi yose ihehereye, ni cyo gituma rero ubu tubona imvura nyinshi muri aka karere kacu. Cyakora nk’uko twabibabwiye, turateganya ko mu cyumweru gitaha ubukana bw’izi mvura buzaba bwagabanyutse.”

Ku bufatanye bwa Ministeri y’ibikorwa remezo n’abandi bafatanyabikorwa, ubu ishami ry’iteganyagihe ryashyizeho ingamba zo kurushaho kunoza imikorere zirimo kongera ibikoresho, ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi n’ubw’abafatanyabikorwa banyuranye, ibyo bikazafasha kujya babona amakuru yafasha mu kwirinda ibiza.

Imvura yaguye muri iyi minsi cyane cyane mu turere twa Rusizi, Nyabihu, Rubavu n’ibice binyuranye byo mu Mujyi wa Kigali, ikaba yarahitanye ubuzima bw’abantu, ikanangiza ibikorwa birimo inyubako, imyaka, imihanda n’ibindi bikorwa remezo.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages