00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatanzwe imbangukiragutabara bigiye gukemura ikibazo cyo gutindana abarwayi

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 16 February 2013 saa 10:07
Yasuwe :

Mu gikorwa cya Minisiteri y’Ubuzima cyo gutanga imodoka zigeza abarwayi ku mavuriro zimenyerewe ku izina ry’imbangukiragutabara zigera kuri 18 mu bigo nderabuzima bitandukanye by’igihugu, abazihawe bavuze ko zigiye kwihutisha imitangire ya servisi no kudatindana abarwayi.
Izi modoka zatanzwe ku ya 15 Gashyantare 2013, hagamijwe kwihutisha imikorere no gutabara abarwayi vuba zibageza kwa muganga.
Dr Kabarisa Tharcisse, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kaduha mu karere ka Nyamagabe, ni umwe mu (…)

Mu gikorwa cya Minisiteri y’Ubuzima cyo gutanga imodoka zigeza abarwayi ku mavuriro zimenyerewe ku izina ry’imbangukiragutabara zigera kuri 18 mu bigo nderabuzima bitandukanye by’igihugu, abazihawe bavuze ko zigiye kwihutisha imitangire ya servisi no kudatindana abarwayi.

Zimwe mu mbangukiragutabara zatanzwe

Izi modoka zatanzwe ku ya 15 Gashyantare 2013, hagamijwe kwihutisha imikorere no gutabara abarwayi vuba zibageza kwa muganga.

Dr Kabarisa Tharcisse, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kaduha mu karere ka Nyamagabe, ni umwe mu bahawe imbangukiragutabara. Yavuze ko kuyihabwa bizabafasha kugeza abarwayi kwa muganga bakurwa mu ngo hakiri kare, ati “ Twari dusanganywe imbangukiragutabara ebyiri none twongewe indi. Biratuma akazi kacu karushaho kugenda neza, kuko twatindaga kugera ku barwayi bigateza ingorane.”

Avuga ko hari hasanzwe ibibazo mu kugeza abarwayi kwa muganga bakererewe, cyane cyane ku babyeyi bageze igihe cyo kubyara ndetse n’abana barembye.

Minisitiri w'ubuzima aganira n'umwe mu bahawe imbangukiragutabara

Dr Kabarisa avuga ko nubwo bongererewe imodoka imwe ngo zikiri nke cyane ugereranyije n’akazi katoroshye ko kugeza abarwayi kwa muganga bahura na ko.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Binagwaho Agnes, yasabye abayobozi b’ibitaro bahawe imodoka kurushaho kuzifata neza no gukora neza akazi bashinzwe.

Yavuze kandi ko mu cyumweru gitaha, hazatangira gukora ubwato bw’imbangukiragutabara, buzajya bugeza abarwayi vuba kwa muganga mu duce twegeranye n’ibiyaga hadakunze kugerwa n’imodoka.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages