Mu ruzinduko Perezida wa Repuburika Paul Kagame yagiriye mu Bushinwa, mu butumire bw’Abanyahongukongo bari mu muryango w’abayobozi bakiri bato “Young Presidents organization”, yahamagariye abashoramari bo mu mujyi Hong Kong gushora imari mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.
Perezida Kagame yagaragarije Abanya Hong Kong bari mu muryango w’abayobozi bakiri bato “Young Presidents organization kuwa 10 Nzeri ko mu Rwanda rworohereza abashoramari, kandi ko hari byinshi byashorwamo imari.
Perezida Kagame yagize ati” Ndabatumiye kugira uruhare mu iterambere ritari iry’u Rwanda gusa, ahubwo iry’Afurika. Turashaka impinduka muri Afurika y’i Burasirazuba no muri Afurika aho tubarizwa.”
Ubwo yaganiraga n’ abo bashoramari, abitabiriye ibiganniro bishimiye kwigira ku Rwanda uburyo rworohereza ishoramari, n’amahirwe ahari yo gushora imari mu rwego rw’ingufu.
Bamwe mu bakorera ishoramari mu Rwanda, bagaragaje Perezida wa Repuburika nk’uwatumye habaho impinduka ikomeye mu ishoramari ry’u Rwanda.
Marc Holtzman, uri mu bayobozi ba Banki ya Kigali avuga ko Perezida Kagame ari umuyobozi ufite icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda, igihugu cyanyuze mu mateka ya Jenoside, ariko ubu kikaba ari icyitegererezo mu mu mpinduka z’ubukungu.
Avuga ku mpamvu zatumye u Rwanda ruza ku mwanya wa 3 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, muri raporo yashyizwe ahagaraga na World Economic Forum, Global competitiveness report 2012-2013, Viviane kayitesi, ukuriye ibikorwa by’ishoramari muri Kigo cy’Igihugu cy’iterambere RDB, yatangaje ko byatewe n’uruhare RDB yagize mu mavugururwa mu bucuruzi.
Mu mpinduka zakozwe na RDB Kayitesi yabwiye abashoramari, nuko igihe cyo kwandikisha ubucuruzi cyavuye ku masaha 24, ubu mu masaha 6 biba birangiye. Ikindi kandi, Kayitesi yabababwiye ko n’ibyangombwa byo kubaka bisigaye bitangwa mu minsi 20, mu gihe cyera byafataga ukwezi.
Perezida Kagame yasabye abashoramairi kuzasura u Rwanda, bakareba iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.



















TANGA IGITEKEREZO