00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Abacitse ku icumu basheshe akanguhe mu bibazo by’ubukene

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 4 April 2013 saa 06:07
Yasuwe :

Guhera ku italiki ya karindwi Mata uyu mwaka Abanyarwanda bazatangira ku namira Abatutsi bazize Jenoside Yabakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19, nyamara bamwe mu barokotse iyi jenoside bakomeje guheranwa n’agahinda ndetse n’ubukene bwo kutagira aho baba mu gihe Leta ishyira amafaranga mu Kigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye buri mwaka yo kubakira aba bantu.
Mu ngendo IGIHE kirimo gukora mu turere tureba aho Abacitse ku Icumu bageze mu kwiteza imbere mu myaka (…)

Guhera ku italiki ya karindwi Mata uyu mwaka Abanyarwanda bazatangira ku namira Abatutsi bazize Jenoside Yabakorewe Abatutsi ku nshuro ya 19, nyamara bamwe mu barokotse iyi jenoside bakomeje guheranwa n’agahinda ndetse n’ubukene bwo kutagira aho baba mu gihe Leta ishyira amafaranga mu Kigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye buri mwaka yo kubakira aba bantu.

Mu ngendo IGIHE kirimo gukora mu turere tureba aho Abacitse ku Icumu bageze mu kwiteza imbere mu myaka 19 ishize bakorewe jenoside, twasanze inzira ikiri ndende byagera ku mibereho y’abasheshakanguhe bigahumira ku mirari.

Umwe muri aba bapfakazi IGIHE cyasuye ni Mukandekezi Domina wavutse mu mwaka 1934 uvukira mu Karere ka Nyaruguru umurenge wa Kibeho ubu akaba atuye mu Mudugudu wa Gafurwe, Akagari ka Matyazo Umurenge wa Ngoma akarere ka Huye mu Ntara y’amajyepfo, akaba ari incike isigaranye umwana umwe nawe akaba atazi aho aba abandi bana yari ya rabyaye n’umugabo bakaba barishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.

Uyu mukecuru Mukandekezi Domina aba mu nzu ishaje akodesha amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda (5000 frws).

Amabati ari kuri iyi nzu yarashaje ibiti by’igisenge byaracitse. Mukandekezi yatangarije IGIHE ko iyo imvura iguye yitwikira ihema kubera ko iyi nzu acumbitsemo iva cyane, amazi akamusanga mu nzu. Iyo imvura iguye ari nyinshi cyane Mukandekezi arasodoka akajya gushaka aho yugama imvura yahita akaza kuvoma amazi aba yuzuye iyi nzu.

Inzu Mukandekezi acumbitsemo ifite icyumba kimwe nicyo abamo nicyo abikamo ibintu inkwi, amasafuriya n’ibindi, ni nacyo atekamo.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yadutangarije ko iyo imvura iguye arara yicaye kubera ko no ku buriri aryamaho hava . Ati “ Naratuje ntabwo nabona aho nimurira igitanda kuko nkigije hirya gato ntabwo nabona aho ntekera.”

Umunyamakuru wa IGIHE abajije Mukandekezi icyo yaba yarakoze kugira ngo amenyeshe ubuyobozi ikibazo cye abone gufashwa, yagize ati “ Ikibazo cyanjye kirazwi kuko Umurenge maze kuwuzenguruka nshumbika, hari igihe mbura umugiraneza unyishyurira icumbi bakansohora mu nzu nkajya gushaka ahandi nsaba icumbi. Hashize imyaka itatu bambwira ko nzubakirwa ariko amaso yaheze mu kirere.”

IGIHE cyabajije Mukandekezi impamvu atasubiye gutura aho yacikiye ku icumu ngo ahabwe ubufasha, adusubiza ko atari kubasha gusubira ahantu bamumariye umuryango.

Mukandekezi mu mibereho ye ngo afashwa n’abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bo muri AERG bajya bamuzanira icyo kurya ndetse n’ibikoresho by’isuku.

Nkuko yabitangarije IGIHE ngo aba banyeshuri baherutse ku muzanira ihene yo korora ariko kubera ko ntaho afite ayishyira yabasabye ko bayigurisha bakamwishyurira umwenda w’inzu acumbitsemo.

Mu isengesho rya Mukandekezi ngo asaba ko Imana yazamujya imbere akajya imbere ya Perezida Kagame akamusaba ko yamwubakira, kuko ajya yumva afasha abantu benshi kenshi na kenshi iyo yagiye ku basura.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Huye Nsabimana Jean Pierre yatangarije IGIHE ko uyu mukecuru atari amuzi, ati “ Urwego rushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge rumuzi kundusha.”

Nsabimana Jean Pierre yakomeje avuga ko ubundi umuntu ahabwa ubufasha aho yacikiye ku icumu, ariko ngo hari ibarura Minisiteri y’Imibereho myiza y’Abaturage irimo gukora rigamije kureba abacitse ku icumu batarabona aho kuba, ko nawe ubu yabaruwe.

Mugire Esthere Umuyobozi Wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Ngoma yatubwiye ko uyu mukecuru atamuzi ati “Ndabaza Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye aba azi abacitse ku icumu bose, cyakora ubwo n’amakuru ye umuntu araboneraho ayamenye neza.”

Guhera mu mwaka 1998 Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu batishoboye FARG, yatangiye kubakira abarokotse jenoside, ariko ibibazo byo kutagira amacumbi biracyagaragara mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mukandekezi mu cyumba araramo ubwo IGIHE cyamusuraga
Icyumba araramo ni nacyo atekamo ni nacyo abikamo ibikoresho yifashisha
Inzu Mukandekezi yishyura 5000 ku kwezi yari amatafari ariko amabati yarashaje ibiti by'igisenge byaraboze
Igisenge cy'inzu Mukandekezi acumbitsemo ni ibati mu gihe cy'izuba nabwo ngo ntabwo yoroherwa n'ubushyuhe

Foto:Rubibi O.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .