Abanyamaguru bakoresha umuhanda w’ahitwa ku Mukoni mu karere ka Huye, barasaba ubuyobozi bw’Akarere kubafasha gukemura ikibazo cy’umuvuduko w’imodoka muri uwo muhanda unyurwamwo n’abantu benshi barimo n’abanyeshuri biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Abagenzi bavuga ko abashoferi batwara imodoka zituruka ahitwa mu Irango zikanyura ku Mukoni zerekeza mu mujyi wa Butare, bafite umuvuduko ukabije kuburyo byaba intandaro y’impanuka mu gihe abagenzi bambuka nazo zimanuka ku muvuduko, byongeye kandi nta kimenyetso gifasha abanyamaguru kwambuka umuhanda.
Umwe mu bagenzi waganiriye na IGIHE yagize ati ”birakabije hano abagenzi baba bafite impungenge z’umutekano wabo…imodoka ziravuduka cyane, akavuyo kazo kagaragara cyane mugitondo iyo abantu bajya ku kazi na nimugoroba, haba hiyongereyeho n’abanyeshuri ba kaminuza Nkuru y’u Rwanda nabo baba bajya cyangwa bava ku masomo.”
Abakoresha uyu muhanda wo ku Mukoni basaba ubuyobozi bw’akarere ko bwafasha abanyamaguru nabo bagahabwa uburenganzira bwo kwambuka badahutajwe n’imodoka.
umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene avugana na IGHE Ku murongo wa telefoni, yatangaje ko ubuyobozi bw’Akarere na Polisi ikibazo bukizi kandi kigiye kuvuggutirwa umuti.
Muzuka yagize ati “rwose natwe tuzi ko aha hantu haca abantu benshi, niyo mpamvu tugiye kuhashyira ibimenyetso bifasha abanyamaguru kwambuka, kuko natwe duhora tuziraka icyafasha abanyamaguru kutabangamirwa n’abafite imodoka.”
Ifoto yo hejuru: Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene


















TANGA IGITEKEREZO