Abayobozi b’ibigo bitandukanye mu karere ka Huye barasabwa kunoza serivisi batanga kugira ngo hatongera kubaho abantu binubira serivisi bahabwa.
Ibi babisabwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ubwo bari mu nama yarigamije gufatira hamwe ingamba ku byakorwa ngo serivisi zitangirwa mu karere kahuye zinogere buri wese.
Mu bitekerezo abari mu nama bagaragaje, harimo kuba abatanga serivisi bari bakwiye kubanza kwishyira mu mwanya w’ababasaba serivisi.
Mu gihe bakererewe kubarangiriza ibibazo, bakibaza uko bamererwa ubwabo babasabye gutegereza cyangwa kuzagaruka ikindi gihe.
Ikindi gitekerezo cyatanzwe ni uko abatanga serivisi zimwe bari bakwiye kugira igihe cyo guhura, bakungurana ibitekerezo ku cyakorwa kugira ngo batange serivisi nziza abanyamaresitora n’amahoteri bakagira aho bahurira, abayobora b’amabanki bikaba uko, abikorera, abakora mu nzego z’ubuyobozi, na bo bika ba uko.
Abaturage bifuje ko abatanga serivisi bafite imbuga za internet bari bakwiye kuzigaragazaho serivisi batanga, ibya ngombwa bisabwa kugira ngo umuntu azibone ndetse n’iminsi bisaba.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, na we ati “Abenshi muri hano muri abayobozi. Mu byo mukora mujye muharanira ko isura y’ibigo muyobora iba nziza ».



















TANGA IGITEKEREZO