Ishyirahamwe ry’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda AERG/UNR, rihereye ku myaka 16 rimaze ribayeho risanga hari icyo ryagezeho biriha n’icyizere cy’ejo hazaza.
Ibi ni ibyatangajwe na Rugambwa Jean Paul, umuhuzabikorwa w’uyu muryango muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ku wa 10 Ugushyingo 2012 mu birori byo kwizihiza imyaka 16 uyu muryango uvukiye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Rugambwa avuga ko hari byinshi bamaze kugeraho biyubaka nyuma y’iyi myaka. Muri byo harimo kuba barivanye mu bwigunge bo ubwabo ntibirangirire aho ahubwo bakanegera barumuna babo bari mu mashuri yisumbuye babitaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Si ibi gusa kandi kuko biyemeje guteza imbere Umurenge wa Rwaniro uherereye mu karere ka Huye, bafasha abapfakazi n’imfubyi basizwe iheruheru na Jenoside. Ibi bikorwa bikomereza no mu turere dutanu mu tugize Intara y’Amajyepfo.
Dr Byiringiro Jean Claude, umwe mu bayoboye uyu muryango mu mwaka wa 2004-2005, avuga ko uyu muryango umaze kwiyubaka. Asaba abawurimo kwigirira icyizere no kwiha intego ahereye ko mu gihe cya Jenoside yifuzaga kuba yabona uko ava mu Rwanda akagera i Burundi nibura akaba umukozi wo mu rugo nyamara nyuma ya Jenoside yaje kwiga ku buryo ubu ari Muganga (Doctor).
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse, yasabye abibumbiye muri AERG/UNR kurangwa n’indangagaciro zaranze ababyeyi babo n’abo bari bafitanye isano, kandi ziranga buri munyarwanda nyawe. Yanabasabye gukomeza kwiyubaka mu byo bakora byose bakigirira akamaro, bakazanakagirira igihugu cyabo kuko barimo gukinira ku kibuga cyiza bashyigikiwe n’inzego zose.
Umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 wo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda wafashije abagera kuri 381 kurangiza amasomo yabo muri uyu mwaka wa 2011-2012, n’abandi 1000 bashya baje mu mwaka wa mbere 2012.



















TANGA IGITEKEREZO