00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: CHUB yashyikirijwe by’agateganyo inyubako yatewemo inkunga na CTB

Yanditswe na

Emmanuel Kanamugire

Kuya 29 January 2013 saa 06:18
Yasuwe :

Leta y’u Bubiligi ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (CTB), kuri uyu wa 29 Mutarama yashyikirije Ibitaro bya Kaminuza bya Butare inyubako nshya bateye inkunga.
Izi nyubako zigizwe n’ibyiciro bibiri bitandukanye, icya mbere kigizwe n’inzu y’ubuyobozi n’aho bakirira indembe; icya kabiri kigizwe n’aho ababyeyi bayarira, aho bakirira abana bamaze kuvuka, ahasuzumirwa ibizamini n’ibitaro.
Parsa Ahmad wari uhagarariye CTB muri uyu muhango, yatangaje ko izi (…)

Leta y’u Bubiligi ibinyujije mu kigo cyayo gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga (CTB), kuri uyu wa 29 Mutarama yashyikirije Ibitaro bya Kaminuza bya Butare inyubako nshya bateye inkunga.

Izi nyubako zigizwe n’ibyiciro bibiri bitandukanye, icya mbere kigizwe n’inzu y’ubuyobozi n’aho bakirira indembe; icya kabiri kigizwe n’aho ababyeyi bayarira, aho bakirira abana bamaze kuvuka, ahasuzumirwa ibizamini n’ibitaro.

Parsa Ahmad wari uhagarariye CTB muri uyu muhango, yatangaje ko izi nyubako zuzuye zitwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 1,8 yatanzwe n’iki kigo kandi ko usibye ibikorwa byamuritswe none, Leta y’u Bubiligi ibinyujije muri BTC yubakiye ibi bitaro inzu ivurirwamo abana mu gihe gishize.

Parsa yavuze ko hari indi nkunga igera kuri miliyari 40 z’amafaranga y’u Rwanda u Bubiligi bwemeye gutera u Rwanda izashyigikira ibikorwa by’ubuzima.

Dr Ndori Minega Jules, Umuyobozi ushinzwe abakozi mu bitaro bya CHUB, yatangaje ko izi nyubako zigiye gukemura ikibazo cy’ababuraga aho bakirirwa kuko izari zisanzwe usibye kuba zari zishaje, ntizari zihagije ugereranije n’umubare utari muto w’abarwayi babagana.

Ndori yavuze ko ubusanzwe ababyeyi bamaze kubyara kugira ngo bageze abana muri serivisi ishinzwe kubakurikirana bitari byoroshye, none ubwo hegeranye bizabafasha gukemura byinshi.

Yasabye ibitaro byo mu Turere kujya byohereza abarwayi ku gihe anavuga ko ibikoresho bizifashishwa ubu bihari. Igice cy’ibitaro muri izi nyubako nshya ngo gishobora kwakira abarenga 500.

Kumurika izi nyubako byabaye iby’agateganyo bikazafungurwa ku mugaragaro nyuma y’amezi 12.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages