Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Huye, batangaza ko hamwe na hamwe muri aka karere by’umwihariko mu Mujyi wa Huye ibigo bitandukanye cyangwa abantu ubwabo bita ku kubaka inzu zijyanye n’igihe nyamara imihanda yangiritse ikaba ntacyo ikorwaho.
Abo twasanze ku muhanda ugana ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare uturutse hafi ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, badutangarije ko inyubako ziherereye muri ako gace zidahuye n’imiterere y’umuhanda uzigana wuzuyemo ibiharabuge n’ibinogo.
Uwamahoro Jeannette, ni umwe muri bo uhamya ko umuhanda ugana ku bitaro ukwiye kuba nyabagendwa. Ati “Biteye impungenge kuba umubyeyi utwite yahanyura kuko bishobora kumutera ibibazo atari asanganywe.”
Uyu muhanda utameze neza kandi ngo utera ibindi bibazo, nk’uko umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda uwukoresha mu masaha ya nijoro yabidusobanuriye avuga ko abanyeshuri baterwa impungenge n’uko bashobora kuhavunikira.
Uyu munyeshuri avuga ko inyubako zigezweho zigwiriyemo iza Kaminuza, iz’ibitaro, iz’idini Gatolika n’izindi zitaberanye n’uko umuhanda umeze; akongeraho ko usibye kwangiza ibinyabiziga bihanyura ushobora no guteza impanuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugène, yadutangarije ko ikibazo cy’uyu muhanda kizwi kandi hashakishwa uko cyakemuka. Avuga ko washyizwe kuri gahunda y’imihanda igomba gukorwa mu Mujyi wa Huye icyakora yirinda kugaragaza igihe uzakorerwa. Yatubwiye ko ubu kuwukora biri gupiganirwa.
Uyu muhanda wahoze urimo kaburimbo, ariko ubu isigaye hamwe na hamwe ahandi hakaba hari ibinogo rimwe na rimwe bigenda bisibwa hakoreshejwe ibitaka. Abakorera hafi yawo bavuga ko ikibazo cyawo kimaze imyaka irenga ine kivugwa, ariko ntihagire igikorwa ngo gikemuke mu gihe nyamara hazamurwa inyubako zigaragara nk’izikomeye.
Umuhanda wakomeje kwibazwaho mu Mujyi wa Huye uva kuri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ugaca ku Bitaro bya CHUB, ugakomeza aho bita Mu Cyarabu ukagera ahakorera Rwanda Revenue Authority.



















TANGA IGITEKEREZO