00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Huzuye inyubako izafasha kurinda abana kwanduzwa SIDA bavuka

Yanditswe na

Gilbert Mwizerwa

Kuya 1 February 2013 saa 11:26
Yasuwe :

Umuryango Imbuto Foundation n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana UNICEF, yiyemeje gusigasira ubuzima bw’umugore n’umwana. Ibi byatangajwe hatahwa inzu izafasha umubyeyi utwite ubana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ku kigo nderabuzima cya Matyazo mu Karere ka Huye.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugène, yashimye gaciro k’iki gikorwa cyuzuye avuga ko kizafasha kuzahura ubuzima bwa benshi by’umwihariko ababyeyi n’abana.
Ibi kandi bishimangirwa n’umuyobozi wa (…)

Ibi kandi bishimangirwa n’umuyobozi wa Imbuto Foundation Ndejuru Radegonde, ugira ati “Inyubako izatangirwamo serivisi za PMTCT, ART, ndetse na ARV. Nk’inkunga twagejejweho ku bufatanye na UNICEF, izatuma dukomeza kuba ku isonga mu kurwanya SIDA nk’uko umufasha w’umukuru w’igihugu Jeannette Kagame abisaba.”

Inyubako yatashywe
Umuyobozi wa Imbuto Foundation avuga ku bufatanye Imbuto Foundation ufitanye n'Akarere ka Huye

Afungura iyi nyubako ku mugaragaro, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri y’ubuzima Dr Ndagijimana Uzziel yashimye abafatanyabikorwa mu bikorwa by’ubuzima ku ruhare bagira ngo ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bubungabungwe; kandi asaba abantu bagifite imyumvire iri hasi ku bijyanye no kwipimisha ku bushake ko bayihindura bakipimisha bakamenya uko bahagaze.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima

Imbuto foundation ukorana n’ikigo nderabuzima cya Matyazo kuva mu mwaka wa 2004, aho batangiranye kwita ku buzima bufite ireme ku muryango kugeza ubu.

Ubu bafatanya muri gahunda yo gufasha umubyeyi ubana n’ubwandu bwa SIDA kutanduza uwo abyaye (PMTCT-Preventing Mother To Child Transmission), naho iyi nzu yuzuye yatangiye kubakwa mu mwaka wa 2012 ikaba yaruzuye itwaye miliyoni 75 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages