Mu Karere ka Huye, ubwo Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda cyari mu mihango yo kwibuka abakozi bacyo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, abarokotse bo mu miryango, yabo yagabiwe inka n’iki Kigo.
Gahunda yo kwibuka muri iki Kigo yatangiye mu mwaka w’2000 ariko kuri iyi nshuro bikaba byari umwihariko kuko hibutswe abari abakozi bacyo bamaze kumenyekana, dore ko ubundi babikoraga bifatanya n’abandi Banyarwanda muri rusanjye kuko abakozi bacyo bazize Jenoside bari bataramenyekana bityo uyu mwaka ukaba wabaye umwihariko kubakozi bamaze kumenyekana.
Nk’uko Umuliisa B. Alphonse Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda yabitangaje, uyu munsi abakozi bazize Jenoside bibutswe ni babiri aribo Musoni Ildephonse wari umukozi ushinzwe umutekano muri iki kigo ndetse na Gakwaya Emmanuel wari umutekenisiye, bombi kugeza ubu akaba aribo bamenyekanye.
Hakozwe n’igikorwa cyo kugabira inka iyi miryango y’abari abakozi muri iki kigo, hagamije kuyifasha kwiteza imbere ndetse no kugendana n’itsanganyamatsiko yo kwibuka wiyubaka yagendewe ho muri uyu mwaka bityo iyi iba imwe mu nzira yo gufatanya n’iyi miryango yabuze abayo kwibuka ariko iniyubaka.
Ibi kandi ngo bijyanye na gahunda nziza za Leta igaragaza ko nta cyuho gishobora guhabwa andi macakubiri nk’uko Umuliisa B.Alphonse yabigarutseho. Yagize ati: ”Ubu dufite ubuyobozi bwiza, bufite na gahunda nziza, ndashimangira ko nta macakubiri yakongera kubaho mu gihugu gifite amashuri angana atya, ahari gahunda nziza nko gukorera muriza koperative, hari ubwisungane mu kwivuza n’ubwishingizi mu kwivuza nka RAMA n’izindi gahunda nziza zinyuranye”.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abari abakozi b’Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda, abakozi b’Imana batangaje ko kuba abantu babasha kwibuka ababo ari ibyo gushimira Imana mu gihe bigaragara ko sekibi atifuzaga ko nabyo byabaho.



















TANGA IGITEKEREZO