00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Huye: Ubushakashatsi mu by’ubukungu bwitezweho gufasha abanyarwanda

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 7 December 2012 saa 11:14
Yasuwe :

Nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragazwa bwagize ingaruka nziza ku baturage mu Rwanda, uburimo gushyirwa ahagaragara muri iyi minsi na bwo ngo bwitezweho umusaruro mwiza ku bukungu n’imiyoborere myiza.
Ibi ni ibyavuzwe mu nama yahuje abashakashatsi baturutse mu bihugu binyuranye ku isi harimo n’Abanyarwanda, bateraniye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bagamije gushyira ahagaragara ibyo ubushakashatsi bakoze bwagezeho; inama yatangiriye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda kuri (…)

Nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwagiye bugaragazwa bwagize ingaruka nziza ku baturage mu Rwanda, uburimo gushyirwa ahagaragara muri iyi minsi na bwo ngo bwitezweho umusaruro mwiza ku bukungu n’imiyoborere myiza.

Ibi ni ibyavuzwe mu nama yahuje abashakashatsi baturutse mu bihugu binyuranye ku isi harimo n’Abanyarwanda, bateraniye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bagamije gushyira ahagaragara ibyo ubushakashatsi bakoze bwagezeho; inama yatangiriye muri kaminuza nkuru y’u Rwanda kuri uyu wa gatanu Ukuboza 2012.

Prof. Ntakirutimana Evariste ukuriye akanama k’impuguke kateguye iyi nama, avuga ko buri mwaka hafatwa insanganyamatsiko ziganirwaho hakurikijwe ibyo igihugu kigamije kugeraho.

Prof Ntakirutimana avuga ko bahisemo kuganira ku bukungu burambye n’imiyoborere myiza nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga, kuko ngo u Rwanda rwitaye cyane ku bukungu no mu miyoborere myiza kuko igihe cyose ibi biba magirirane mu kubaka igihugu no kugira ngo gitere imbere.

Na none ngo bahuje ubukungu n’imiyoborere myiza kubera ko bidasigana. Prof. Ntakirutimana ati “nta miyoborere myiza ubukungu ntibwashoboka … iyo hari ubukungu nta miyoborere myiza nta cyo igihugu gishobora kugeraho. Ibi byombi bisa n’ibyunganirana.”

Nyamara ngo ibiva muri izi nama zimaze kuba inshuro enye n’iyi ya gatanu usanga bigira uruhare mu kuzamura imibereho myiza y’abanyarwanda, nk’uko byemezwa na Karinganire Charles, umwarimu muri iyi Kaminuza uhamya ko mu bushakashatsi bwakozwe mu myaka ishize abarimu bigisha muri kaminuza babukurikiranye bakabugeza ku banyeshuri babo biciye mu masomo, na bo bakabuheraho bateza imbere aho batuye nko mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Abahuriye muri iyi nama ni abashakashatsi batandukanye bagiye bemera ko bazaza muri iyi nama bakoresheje ubutumwa kuri interineti, harimo kandi n’abarimu bigisha muri iyi kaminuza.

By’umwihariko ngo abanyeshuri biga muri iyi kaminuza bashishikarizwa kuyitabira, kuko na bo usanga ibagirira akamaro cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages