Abakozi bakoraga mu ruganda rutunganya ibishyimbo n’ibigori ’Rwanda Agri-Business Industry’ ruherereye mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, baratangaza ko nyuma y’amezi atanu bakora ibirarane baberewemo bamwe babyambuwe abandi bakaba barirukanywe batishyuwe.
Kugeza ubu batangaza ko babayeho nabi, bityo kubera imyenda bafashe bakaba baratangiye gufatirwa bimwe mu byo batunze.
Ubuyobozi bw’uruganda bwo ariko buvuga ko abo bakozi batabazi, kandi ngo nta mukozi bari basezerera kugeza ubu.
Aba bakozi bavuga ko bakuwe mu ntara y’Amajyaruguru ari 11 uruganda rubizeza ko ruzabaha ibyangombwa byose, ariko kubera imibereho mibi bafite ubu barasaba ko bahabwa imishahara yabo bagasubira ku ivuko.
Bavuga ko mu mezi atanu bakoze bahawe umushahara w’ukwezi kumwe, ariko kubera imyenda bafashe ngo ubu batakarijwe icyizere kandi bakomeje kugira ubuzima bubi.
Icyakora n’abakozi bakiri mu mirimo batangaza ko abakozi muri uru ruganda badafashwe neza, kuko na bo ngo bafitiwe ibirarane.
Mu gihe uru ruganda ruvugwaho gufata nabi abakozi mu kutagira ubwiteganyirize, ubwishingizi ndetse bamwe bagakora nta masezerano y’akazi kandi banahemberwa mu ntoki, Umwizerwa Jean Claude, umuyobozi ushinzwe imari, abakozi n’ubutegetsi avuga ko aba bakozi atabazi. Yongeraho ko uruganda rugenera umukozi ibyo agomba.
Aba bakozi basaba ko uruganda rwabishyura ibirarane baberewemo, cyane ko bavuga ko byadindije imishinga yabo aho babuze amafaranga batanga mu mashyirahamwe y’iwabo.



















TANGA IGITEKEREZO