00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I Burasirazuba: Bashyizeho ingamba nshya zo guca imirire mibi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 December 2012 saa 08:40
Yasuwe :

Mu nama yateguwe n’Intara y’Iburasirazuba ku wa 11 Ukuboza 2012, abayitabiriye baganiriye ku kibazo cy’imirire mibi ikigaragara hamwe na hamwe mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba banagifataho ingamba zitandukanye zirimo kongera ingufu mu kugira uturima tw’igikoni kuri buri muryango.
Uturere twa Bugesera na Kirehe ni two twagaragaye ko tugifite iki kibazo, dusabwa kwihutisha gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu guhangana n’iki kibazo.
Izo ngamba zirimo kuba imiryango iri mu cyiciro cya (…)

Mu nama yateguwe n’Intara y’Iburasirazuba ku wa 11 Ukuboza 2012, abayitabiriye baganiriye ku kibazo cy’imirire mibi ikigaragara hamwe na hamwe mu turere tw’Intara y’Iburasirazuba banagifataho ingamba zitandukanye zirimo kongera ingufu mu kugira uturima tw’igikoni kuri buri muryango.

Uturere twa Bugesera na Kirehe ni two twagaragaye ko tugifite iki kibazo, dusabwa kwihutisha gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe mu guhangana n’iki kibazo.

Izo ngamba zirimo kuba imiryango iri mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe igomba kuba ifite uturima tw’igikoni, hakaba kandi haranashyizweho gahunda zihariye zo gukangurira abaturage gutegura indyo nziza hifashishijwe abajyanama b’ubuzima.

Iyo gahunda bise Health week (icyumweru cy’ubuzima) yahise itangirizwa mu Karere ka Kirehe, ikazanakomereza no mu tundi turere.

Mu zindi ngamba abari mu nama bemeje ko habaho gukomeza gukangurira abaturage kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, kugira ngo bajye bivuza hakiri kare.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages