00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo by’abasaza n’abakecuru b’inshike birenze ubushobozi bwa AVEGA

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 5 April 2013 saa 12:27
Yasuwe :

Abakecuru n’abasaza 1.462 b’inshinke basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, barengeje imyaka 70 bakeneye ubufasha bwa buri wese, kuko ibibazo bafite birenze ubushobozi bw’umuryango w’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA) ubakurikirana.
Nk’uko bitangazwa na Kayirere Odette Umunyamabanga Nshingabikorwa wa AVEGA, ngo bafite ikibazo cy’abasaza n’abakecuru b’inshike barengeje imyaka mirongo irindwi, batagira ubavomera amazi no kubatekera kandi imyaka yabo y’ubukure (…)

Abakecuru n’abasaza 1.462 b’inshinke basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, barengeje imyaka 70 bakeneye ubufasha bwa buri wese, kuko ibibazo bafite birenze ubushobozi bw’umuryango w’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA) ubakurikirana.

Nk’uko bitangazwa na Kayirere Odette Umunyamabanga Nshingabikorwa wa AVEGA, ngo bafite ikibazo cy’abasaza n’abakecuru b’inshike barengeje imyaka mirongo irindwi, batagira ubavomera amazi no kubatekera kandi imyaka yabo y’ubukure itabemerera gukora imirimo ivunanye nk’iyo.

Muri abo basaza n’abakecuru 462 bitabwaho na AVEGA kuri buri kimwe cyose. Kayirere agira ati “Aba bantu bakeneye ubufasha bwa buri wese ufite urukundo n’umutima utabara, kuko mu bushobozi bwacu n’ubuvugizi tubakorera, usanga tubitaho nk’uko urera umwana muto atabasha kugira icyo yikorera.”

Avuga ko usibye kuba badafite ubushobozi bw’imibereho myiza, bakeneye n’umuntu ubitaho umunsi ku wundi, kuko bafite intege nke z’umubiri. Mu bibazo bindi bakunze guhura na byo harimo kwigunga, gusaza imburagihe kubera ibibazo babana na byo, ibikomere bidakira basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ndetse n’uburwayi bwo mu mutwe kuri bamwe na bamwe.

Kabasinga Chantal Umuyobozi wa AVEGA avuga ko hagikenewe ubuvugizi kuri iyo miryango, haba mu bigo bya Leta, ibyigenga n’imishinga n’abandi bafite umutima w’urukundo mu kwita kuri iyo miryango; bashakirwa inkunga z’igihe kirekire n’uburyo bavanwa mu bwigunge bagashyirwa ahantu hamwe nko mu bigo binini ku buryo no kubitaho byakoroha.

Uwimana Ignace Marie umukecuru wibana uba mu mudugudu w’abapfakazi ba Jenoside ku Kimironko, avuga ko ubuzima bubi baciyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akabura abana be n’umugabo we byakomeje kugenda bimugiraho ingaruka mbi, harimo no kuba atakigira uwo atuma amazi n’ibindi bitandukanye. Agira ati “Cyera habagaho icyo twakwita ndinda mubyeyi na ndinda mwana; none ntibikibaho kuko twasigaye turi abapfakazi.”

AVEGA imaze gushyira ahagaragara igitabo gifite impapuro zirenga 200, zigaragaza uburyo abanyamuryango bayo barengeje imyaka 70 n’abayirengeje bafite ibibazo bidasanzwe.

Muri uyu mwaka bafite insanganyamatsiko igira iti “Tubarere nk’uko batureze.” nk’umuryango w’abapfakazi ba Jenoside bihaye intego yo guharanira ayo mateka ngo atazibagirana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages