Urwego rw’Umuvunyi rwagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa uru rwego rwakoze mu mwaka ushize wa 2011-2012, na gahunda y’ibikorwa by’uru rwego mu mwaka utaha, aho iyi raporo igaragaza ko ibibazo bya ruswa n’akarengane bikomeje kugera kurugeraho ari byinshi.
Urwego rw’Umuvunyi rufite inshingano zo kwimakaza imiyoborere myiza, kurwanya akarengane, ruswa n’ibindi byaha bifitanye isano na yo; mu rwego rwo gushyira mu bikorwa izo nshingano umwaka ushize, uru rwego rwakiriye kandi rukurikirana ibibazo by’akarengane bigera ku 4,017, hakorwa iperereza ku madosiye 177 avugwamo ruswa, hakirwa n’andi 35 arebana n’imyitwarire y’abayobozi.’
Mu rwego rwo gukumira akarengane na ruswa, Urwego rw’Umuvunyi rwatanze amahugurwa mu nzego zinyuranye, hakorwa kandi isuzumamikorere mu bigo bya Leta ibyigenga, imiryango itari iya Leta ndetse n’amadini.
Abayobozi n’abacungamutungo bateganywa n’itegeko na bo bamenyekanishije umutungo ku kigereranyo cya 94%, mu rwego rwo gukomeza gukorera mu mucyo, abatarabikoze mu mpamvu batanze bavuze ko bagize ikibazo cyo kutabona internet, dore ko imenyekanisha ari ho risigaye rikorerwa.
Nyuma yo kugeza iyi raporo ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa Gatatu tariki ya 07 Ugushyingo 2012, abadepite n’abasenateri, bayitanzeho ibitekerezo, ndetse babaza n’ibibazo aho ibyinshi byagarutse ku bibazo bijyanye n’akarengane byagarutsweho muri iyi raporo, ariko Umuvunyi Mukuru Cyanzayire Aloysie avuga ko impamvu ibibazo bikomeje kwiyongera ahanini ari ukubera iyandikisha ry’ubutaka ryatumye havuka ibibazo byinshi bishingiye ku masambu.



















TANGA IGITEKEREZO