Ku wa 21 Ukuboza, Banki Nkuru y’u Rwanda BNR yagaragaje uko ifaranga rihagaze, igaragaza ko ubukungu bw’imbere mu gihugu bwiyongereye hagati ya 7,5% n’9,9% naho ibiciro ku masoko bikazamukaho 4,6% mu gihe mu mwaka wa 2011 byari 8,3.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Ambasaderi Gatete Claver, ngo ibi byatewe n’uko ubukungu buhagaze neza n’ingamba zafashwe mu kugenzura ibijyanye n’amafaranga.
Nyamara n’ubwo bimeze bitya, ngo bigaragara ko ibitumizwa hanze byabaye byinshi bikaba byaranateye ihungabana ry’ifaranga ry’u Rwanda aho ryataye agaciro kuri 4,5% ugereranyije n’idolari rya Amerika.
BNR igaragaza ko n’ubwo habayeho ingorane nyinshi zirimo no guhagarikira inkunga u Rwanda, ubukungu butahungabanye. Ubuyobozi bwa BNR bugaragaza ko hari ingamba zo gukomeza ubukungu bw’igihugu mu mwaka utaha wa 2013.



















TANGA IGITEKEREZO