Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko abacuruza mu buryo butemewe n’amategeko ibicuruzwa byabo bishyirwa mu bubiko bw’uturere bikagenerwa abatishoboye.
Muvunyi Kibombo Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe imibereho myiza, avuga ko mu rwego rwo guca umuco w’abacururiza mu muhanda, abakora uwo murimo bakwa ibicuruzwa byabo, bikagenerwa ibigo by’imfubyi n’abatishoboye.
Agira ati “Turabifata tukabishyira mu bubiko bw’uturere tw’Umujyi wa Kigali, byamara kugwira tukabifashisha abaturage batishoboye.” Avuga kandi ko abakora uy’umwuga bitemewe kuko bihanishwa igifungo cyo kuva ku mezi abiri kugeza kuri atandatu, harimo n’igihano cyo gucibwa amafaranga.
N’ubwo atagaragaza agaciro ka byo mu mafaranga n’ingano yabyo, gusa ngo bigirira akamaro umubare munini w’ababihabwa, ngo kuko ibyinshi biba bigizwe n’imyenda y’abagore n’abagabo ndetse n’ibyo kurya.
Ubucuruzi bw’akajagari Umujyi wa Kigali uhora uburwanya, aho wagiye ububakira amasoko, ukanabasaba kwibumbira mu makoperative. Muvunyi avuga ko ntacyo badakora kugira ngo babicikeho ariko ngo barabananiye.
Bamwe mu babuvuyemo bakorera mu isoko ry’ibiribwa rya Gatsata na Kimironko, batangaza ko kuri ubu bamaze kwiteza imbere, bityo bakabona ko n’abagicuruza mu mihanda bakwiye guhindura imyumvire bakabivamo.



















TANGA IGITEKEREZO