00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiganiro mpaka ku byaranze ubwigenge bw’u Rwanda byarakomeje muri INES

Yanditswe na

Marie Chantal Nyirabera

Kuya 22 June 2012 saa 03:25
Yasuwe :

Ku wa20 Kamena 2012 mu Ishuri Rikuru INES riherereye mu Kakarere ka Musanze habereye ibiganiro mpaka byari bigamije gusobanurira ibyaranze amateka y’u Rwanda hibandwa cyane ku bwigenge.
Amakuru dukesha Jean Baptiste Nizeyimana ushinzwe itangazamakuru mu kigo cya INES avuga ko ibiganiro byayobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere Myiza (Rwanda Governance Board) Prof. Shyaka Anastase afatanije na Gasamagera Wellaris na Umulisa Henriette hamwe n’Umuyobozi mukuru w’iri (…)

Ku wa20 Kamena 2012 mu Ishuri Rikuru INES riherereye mu Kakarere ka Musanze habereye ibiganiro mpaka byari bigamije gusobanurira ibyaranze amateka y’u Rwanda hibandwa cyane ku bwigenge.

Amakuru dukesha Jean Baptiste Nizeyimana ushinzwe itangazamakuru mu kigo cya INES avuga ko ibiganiro byayobowe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere Myiza (Rwanda Governance Board) Prof. Shyaka Anastase afatanije na Gasamagera Wellaris na Umulisa Henriette hamwe n’Umuyobozi mukuru w’iri shuli Padiri Dr Niyibizi Deogratias.

Umuyobozi Mukuru wa INES Padiri Dr Niyibizi Déogratias yasobanuye ko Demokarasi ari ubutegetsi bw’abaturage butangwa n’abaturage bugakorera abaturage.

Yavuze ko uru ari urugendo rujyana no kujijuka ndetse no kwemera umwanya duhabwa wo gutanga ibitekerezo muri za njyanama n’inama rusange mu midugudu aho dutangira ibitekerezo.

Yagize ati:”Ateni mu Bugereki demokarasi yakorwaga bajya mu nama rusange bagahana umwanya, bagahana ijambo bakajya impaka ku bibazo by’imiyoborere yaho batuye bakabifataho umwanzuro. Umuntu yavuga ko bo byari biboroheye dore ko wari umujyi utuwe n’abantu bagera kuri 500 gusa”.

Yakomeje asobanura ko bo babyiyumvagamo batabitsindiriwe n’undi wundi. Yagize ati:” Ngaho aho tugomba kugera natwe”.

Umuyobozi Mukuru wa INES yishimiye intambwe igenda iterwa ku buryo bugaragara mu gipimo cy’ukujijuka kw’Abanyarwanda binyuze mu mubare munini w’abajya mu mashuri, uwabakomeza kwihugura basoma, batega amatwi ibitangaza makuru hamwe na gahunda y’uburezi kuri bose kuko igira uruhare rukomeye muri demokarasi, imiyoborere myiza n’ubwigenge.

Prof Anastase Shyaka Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’Imiyoborere Myiza, yasobanuye ko amateka yaranze u Rwanda mbere y’ubwigenge yaranzwe n’inkubiri yo gusaba ubwigenge, kuvuka kw’amashyaka, gutanga k’umwami Mutara wa Gatatu Rudahigwa, Kamarampaka n’imvururu za Politiki. Naho amateka yaranze Repubulika ya mbere yagaragayemo impinduka muri politiki (amashyaka menshi hakurikiraho ishyaka rimwe rukumbi), irondakoko n’irondakarere byaranze Repubulika yambere n’iya kabiri, politiki y’iheza mu buzima n’imiyoborere y’Igihugu.

Gasamagera Wellaris na Umulisa Henriette bagarutse ku mateka ya nyuma ya Jenoside yaranzwe n’ishyirwaho rya Leta y’ubumwe, itahuka ry’impunzi zo mu mwaka 1959 n’izo muri 1994, umutekano n’ubusugire bw’igihugu byimakajwe kandi bikagerwaho n’ingabo z’Igihugu.

Mu rwego rwo kwimakaza imiyoborere myiza , Padiri Dr Niyibizi Déogratias yavuze ko hagiye gushyirwa ingufu mu itangazamakuru na namatsinda y’imiyoborere myiza mu rubyiruko zikongererwa ubushobozi ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiyoborere.

Ibi biganiro mpaka ku myiteguro y’isabukuru y’Imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga n’imyaka 18 rumaze rwibohoye bigenda bikorerwa hirya no hino mu mashuri makuru na Kamiuza zo mu gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .